Inkuru Nyamukuru

GASABO: Yafashwe agerageza kuvunjisha amadorali y’amiganano

todayNovember 13, 2022 68

Background
share close

Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Gasabo, kuwa Kane tariki 10 Ugushyingo, yafashe uwitwa Mukanziga Epiphanie w’imyaka 55, wari ufite amadolari y’Amerika ibihumbi 3 y’amiganano (hafi 3,135,000 Frw) ubwo yageragezaga kuyavunjisha mu mafaranga y’u Rwanda.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP), Sylvestre Twajamahoro, yavuze ko Mukanziga yafashwe agerageza kuvunjisha amwe muri yo ku biro by’ivunjisha, biturutse ku makuru yatanzwe n’umukozi waho.

Yagize ati: “Ahagana saa yine n’igice z’amanywa, twahawe amakuru ko hari umuntu ushaka kuvunjisha amadorali y’Amerika y’amiganano 2,000 ngo bayamuvunjire mu mafaranga y’u Rwanda. Hahise hatangira ibikorwa byo kumufata, bamusatse bamusangana andi madorali 1,000 nayo y’amiganano yari asigaranye ahita atabwa muri yombi.”

Akimara gufatwa, yatangaje ko yayahawe n’abandi bantu ngo azabafashe kuyavunjisha bayagabane avuga ko atabashije kumenya imyirondoro yabo n’aho batuye.

CIP Twajamahoro yashimiye uwatanze amakuru yatumye ucyekwa afatwa aburira abishora mu bikorwa byo gukora no gukwirakwiza amafaranga y’amiganano ko bazafatwa bakabihanirwa.

Yakanguriye buri wese wakira amafaranga menshi cyane cyane abakora ubucuruzi kujya buri gihe basuzuma amafaranga bishyurwa kugira ngo barebe niba atari amiganano, bakihutira kumenyesha Polisi igihe cyose babonye uyafite cyangwa uyabahaye.

Mukanziga n’amadorali y’amiganano yafatanywe yashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Jabana kugira ngo hakomeze iperereza ku cyaha akurikiranyweho.

Ingingo ya 269 y’itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ibyakwitiranywa nayo, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zashyizweho umukono n’inzego zibifitiye ububasha, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha gihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7).

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Musenyeri Filipo Rukamba yizihije Yubile y’imyaka 25

Kuri uyu wa 12 Ugushyingo 2022, Musenyeri Filipo Rukamba yizihije yubile y’imyaka 25 agizwe umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Butare. Musenyeri Filipo Rukamba ageza ijambo ku bitabiriye ibi birori Hari ku itariki ya 12 Mata 1997 ubwo Musenyeri Yozefu Sibomana, akikijwe na Musenyeri Yohani Batisita Gahamanyi na Ferederiko Rubwejanga yamuhaga ubwepiskopi muri Katedarali ya Butare. Ubwo yari amaze amezi atatu atowe na Papa Yohani Pawulo wa II ngo ayobore iyi […]

todayNovember 12, 2022 166

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%