Inkuru Nyamukuru

Iran: Abarenga 325 bamaze kugwa mu myigaragambyo

todayNovember 13, 2022 75

Background
share close

Ishyirahamwe riharanira uburenganzira bwa muntu muri Iran ritangaza ko abamaze kugwa mu myigaragambyo ikomeje kubera muri Irani barenga 325.

Iri shyirahamwe riharanira uburenganzira bwa muntu ryitwa, Iran Human Rights, rifite icyicaro mu murwa mukuru wa Norvege, Oslo, rivuga ko mu bamaze kugwa muri iyo myigaragambyo harimo abagore 43 n’abana 25.

Mu itangazo iryo shyirahamwe ryashyize hanze, ryavuze ko iyi mibare ari ukugereranya ndetse risobanura ko hakiri amakuru ya benshi mu baguye muri iyo myigaragambyo rigikoraho iperereza.

Mahmood Amiry-Moghaddam uyobora iryo shyirahamwe yahamagariye amahanga gutanga ubufasha mu guhagarika icyo yise urugomo muri Irani.

Imyigaragambyo ikomeje kubera muri Irani yatangiye mu kwezi kwa cyenda nyuma y’urupfu rw’umukobwa witwa Mahsa Amini witabye Imana ku myaka 22.

Amakuru y’urupfu rw’uyu mukobwa yamenyekanye nyuma y’iminsi itatu atawe muri yombi na Polisi ya Iran, aho yashinjwaga kutambara hijab nk’uko amahame ya leta nay’idini ya Islam abitegeka.

Umuryango w’uyu mukobwa, incuti ze n’abaharanira uburenganzira bwa muntu bemeza ko yishwe na Polisi imuhohoteye imuziza kutikwiza. Polisi na reta ya Irani bahakana kugira uruhare mu rupfu rwa Amini, aho bemeza ko yazize urupfu rusanzwe.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Abanyekongo batangiye guhungira mu Rwanda

Imiryango 33 igizwe n’abantu 89 baturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yahungiye mu Rwanda nyuma y’uko imirwano ihuje abarwayi ba M23 n’ingabo za Congo (FARDC) ikomeje gufata indi ntera. Abahunze bavuye mu duce twa Ruhunda na Buhumba, ahari kubera imirwano.Mu baturage bahunze harimo umusore wakomerekejwe n’amasasu y’intambara akaba yajyanywe kuvurirwa mu bitaro bya Gisenyi. Abaturage bahungiye mu Rwanda babwiye Kigali Today ko bumvise amasasu acicikana muri Buhumba hafi y’umupaka […]

todayNovember 13, 2022 69

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%