Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yibukije abagize Unity Club guhangana n’ibibazo bagamije aheza h’Igihugu

todayNovember 13, 2022 41

Background
share close
Perezida Paul Kagame

Umukuru w’Igihugu yavuze ko uwajya gusobanura umuryango ubundi yahera ku muntu ku giti cye kuko ari wo akomokamo.

Yagize ati “Umuryango urubaka, urarera, urakura, ibyo byose bikavamo umuryango munini, utari wa wundi muto w’abantu bake, babiri, batatu, ukaba Igihugu, kuko n’imiryango ihura, ukaba umuryango mugari, byose bifite uko bihererekanya ikibiranga, hari ikiranga umuntu, umuryango, bifitanye isano”.

Yakomeje agira ati “Umuryango wa Unity Club rero ni umuryango uranga Igihugu, umuryango wakuze, uvuye ku muntu umwe, ntabwo ukiri umuntu umwe, umuryango umwe, ni umuryango w’abanyagihugu cyane cyane mu buryo bw’imitekerereze, ubw’imyumvire, imibereho, bitanga icyerekezo ndetse kiyobora byinshi mu Gihugu cyacu”.

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yanagarutse cyane ku mateka ye ya mbere kuva akiri umwana ubwo ababyeyi be bameneshwaga bagahunga, bakaba mu nkambi y’impunzi mu gihugu cya Uganda kugera nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yibanze cyane ku mateka yaranze u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ashaka kwereka abayobozi ibihe bikomeye byabayeho muri Guverinoma ya mbere, ubwo hari bamwe mu bayobozi bashakaga gusubiza Igihugu mu bintu bimeze nk’icuraburindi cyari kirimo gusohokamo.

Yagize ati “Ibi byose icyatumye mbibabwira ni iki, mu buzima bw’umuntu, bw’umuryango, bw’igihugu, harimo ingorane nyinshi, wahitamo guhangana na zo, ugakora ibishoboka byose n’ibyo utari uzi, n’ibyo utigeze, wenda bikakugeza ku wundi munsi, ku kindi gihe bigatuma ugera ku bindi, cyangwa se bishobora no gutuma ukora ibibi bidakwiye, wenda n’iyo byakurenza iminsi, imbere ikibi wakoze kikahagusanga, hagati aho abandi baba babiguyemo ntibagira uko bangana”.

Mu gusoza yasabye abanyamuryango ba Unity Club Intwararumuri gukomeza umuryango wabo, imiryango yabo, imico yabo, bagerageza kurerera u Rwanda uko bikwiye, amategeko akoreshwe uko akwiye, abafasha kugira ngo inzira bahisemo ibe ari yo bakomeza kugenderamo.

Habayeho n’umwanya wo gushimira abagaragaje ibikorwa by’intangarugero mu gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda

Ibirori byo kwizihiza isabukuru ya 26 Umuryango Unity Club Intwararumuri umaze ubayeho, byabanjirijwe mu masaha ya mu gitondo n’Ihuriro rya 15 ry’uyu muryango, aho umuyobozi Mukuru wawo, Madamu Jeannette Kagame yavuze ko mu budasa bw’u Rwanda biyemeje imiyoborere ishingiye ku bwumvikane busesuye, binyuze mu biganiro, hagamijwe ineza, ubwumvikane, kwishakamo ibisubizo, kuko guhangana basanze ntaho byabageza uretse kubasubiza inyuma.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Minisitiri w’Uburezi yasobanuye ibyashingiweho mu guhindura amasaha y’amasomo

Minisitiri w’Uburezi Dr Uwamariya Valentine, yagarutse ku byashingiweho hafatwa icyemezo cyo guhindura amasaha abanyeshuri batangiriragaho, bakanasoza amasomo, avuga ko hagendewe ku bushakashatsi bwakoze, hagamijwe kunoza ireme ry’uburezi. Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine Itangazo ry’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri ryasohotse tariki 11 Ugushyingo 2022, rivuga ko mu mashuri amasomo azajya atangira saa mbili n’igice za mugitondo ageze saa kumi n’imwe za nimugoroba. Mu kiganiro na RBA kuri uyu wa Gatandatu tariki 12 Ugushyingo […]

todayNovember 13, 2022 56

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%