Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwanzuye ko ikirego cy’abaturage ba Kangondo na Kibiraro mu Murenge wa Remera barega umujyi wa Kigali kubimura ku gahato nta n’ingura ikwiye bahawe, nta shingiro gifite.
Urukiko rwategetse ko bimukira mu nzu nk’ingurane ikwiye mu mafaranga.
Uru rubanza rwarebaga imiryango 22 yareze mu cyiciro cya mbere cy’abaturage bahoze batuye I Nyarutarama mu midugudu ya Kangondona Kibiraro.
Umucamanza yavuze ko kimwe n’abandi baturage bakiriye amazu n’aba baburanaga n’umujyi wa Kigali bakwiye kwakira ingurane ikwiye y’amazu yo mu Busanza mu karere ka Kicukiro.
Umucamanza yavuze ko aba baturage bimuwe ku bw’ibikorwa by’inyungu rusange bitandukanye n’uko umujyi wa Kigali waburanaga uvuga ko bimurwa kubera bari batuye mu kajagari.
Inkuru y’Ijwi ry’Amerika ivuga ko Urukiko rwavuze ko ntaho rwahera rwemeza ko aba baturage bahabwa ingurane ikwiye mu mafaranga mu gihe bagenzi babo bemeye kwimukira mu mazu kubw’umvikane n’umujyi wa Kigali. Rwavuze ko abantu bose imbere y’amategeko bareshya.
Ku ngingo yo kuba bararegeraga guhabwa indishyi y’amafaranga atanu ku ijana y’ubukererwe bwo gutinda kubimura, urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwavuze ko umujyi wa Kigali utatinze kubimura kuko wahuye n’ikibazo cy’icyorezo cya COVID 19.
Hasigaye indi miryango isaga muri 80 ikiburana n’umujyi wa Kigali. Bose baraburana guhabwa ingurane ikwiye mu mafaranga. Ubu aho bari batuye hahindutse amatongo.
Mu 2017 nibwo Leta y’u Rwanda yafashe umwanzuro wo kwimura aba baturage ba Kibiraro na Kangondo bakava aha hantu hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga bakajyanwa gutuzwa ahantu heza kandi hababereye.
Icyo gihe hashatswe umuti watuma bavanwa mu manegeka bagatuzwa aheza aho Leta yahisemo kububakira Umudugudu w’Icyitegererezo wa Busanza mu Karere ka Kicukiro.
Ku ikubitiro imiryango 614 yarimutse, indi isaga gato 600 ikomeza kwinangira, ariko nyuma haje gukorwa ubundi bukangurambaga aho kugeza ubu iyi miryango yose yamaze kwimukira mu Busanza.
Post comments (0)