Inkuru Nyamukuru

USA: Indege zarwanye intambara ya II y’isi zagonganye ziri mu myiyereko

todayNovember 13, 2022 114

Background
share close

Indege ebyiri zo mu gihe cy’intambara ya kabiri y’isi zagonganye zirashwanyuka ubwo zari mu myiyereko muri leta ya Texas muri Amerika.

Amashusho yerekana izi ndege zisekurana ziri ku butumburuke bugufi, imwe igacikamo kabiri ndetse igahita ishya igeze hasi.

Izi ndege, imwe ni Boeing B-17 zari mu gikorwa cyo kumurika amateka hafi y’umujyi wa Dallas. Umubare w’abari muri izi ndege ntiwahise umenyekana neza, gusa abantu babiri byatangajwe ko bapfuye.

Allied Pilots Association ihagarariye ishyirahamwe ry’abapilote muri Amerika, ivuga ko babiri mu bahoze muri iryo shyirahamwe aribo Terry Barket na Len Root baguye muri uku kugongana.

BBC ivuga ko Ikigo gishinzwe iby’indege za gisivile cyatangaje ko kizakora iperereza kuri uku kugongana kwabaye kuwa gatandatu, mu kumurika indege zarwanye intambara ya kabiri y’isi.

Iyo myiyereko ubundi imara iminsi itatu yari irimo kuba bigendanye n’umunsi wa ba sekombata, wari kuwa gatanu, abantu hagati ya 4,000 na 6,000 bari baje kwihera ijisho.

Eric Johnson ukuriye umujyi wa Dallas yavuze ko ibyabaye ari “akaga gakomeye”.

Umubare wose w’abapfuye n’inkomere nturamenyekana, nk’uko Johnson yabivuze, ariko yongeraho ko nta muntu wari ku butaka wakomeretse.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yibukije abagize Unity Club guhangana n’ibibazo bagamije aheza h’Igihugu

Perezida Paul Kagame Umukuru w’Igihugu yavuze ko uwajya gusobanura umuryango ubundi yahera ku muntu ku giti cye kuko ari wo akomokamo. Yagize ati “Umuryango urubaka, urarera, urakura, ibyo byose bikavamo umuryango munini, utari wa wundi muto w’abantu bake, babiri, batatu, ukaba Igihugu, kuko n’imiryango ihura, ukaba umuryango mugari, byose bifite uko bihererekanya ikibiranga, hari ikiranga umuntu, umuryango, bifitanye isano”. Yakomeje agira ati “Umuryango wa Unity Club rero ni umuryango uranga […]

todayNovember 13, 2022 42

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%