Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Dr Mbonimana Gamariel, yeguye ku mwanya we, wo kuba Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko.
Depite Mbonimana Gamariel yanditse ibaruwa avuga ko yeguye ku mpamvu ze bwite
Mu ibaruwa y’ubwegure bwe yagejeje kuri Perezida w’Umutwe w’Abadepite, yavugaga ko amaze gusoma, kumva no gushishoza ku byo amategeko ateganya, akanabihuza n’umutimanama we, yeguye ku mirimo ye ku mpamvu ze bwite.
Depite Mbonimana yavuze ko ubwegure bwe yabushingiye cyane no ku biteganywa mu ngingo ya 8 y’itegeko ngenga No 006/2018 ryo ku wa 08/09/2018 rigena imikorere y’Umutwe w’Abadepite ivuga uko bigenda iyo umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko yifuza kwegura ku mirimo ye.
Ati “Mbandikiye mbagezaho ubwegure bwanjye ku mwanya w’Ubudepite kubera impamvu zanjye bwite”.
Depite Mbonimana yanashimiye Nyakubwahwa Perezida w’Umutwe w’Abadepite, aboneraho no gushimira na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, n’abo bakoranye bose uburyo bamugiriye icyizere ndetse bakamugaragariza imikoranire myiza mu gihe cy’imyaka ine ishize ari umudepite.
Birakekwa ko yaba yeguye kubera impamvu zifitanye isano n’ikibazo cy’ubusinzi Perezida Paul Kagame aheruka kuvuga kuri umwe mu Badepite.
Gamariel Mbonimana yavukiye mu Karere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo mu mwaka wa 1980. Afite impamyabumenyi y’ikirenga mu burezi, akagira impamyabumenyi ebyiri z’icyiciro cya gatatu cya kaminuza, imwe mu burezi indi muri ‘logistics &supply management’. Afite kandi icyiciro cya kabiri cya kaminuza muri ‘psychopedagogy’.
Mbere yo kujya mu Nteko, yabanje kuba umwarimu muri Kaminuza ya Kigali, akaba yarinjiye mu nteko ku iturufu y’ishyaka rye rya PL.
Perezida Paul Kagame ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki 13 Ugushyingo 2022, muri Village Urugwiro, yakiriye mugenzi we wa Guinea-Bissau Umaro Sissoco Embaló, baganira ku mubano w’ibihugu byombi. Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro dukesha iyi nkuru byatangaje ko, Perezida Kagame na mugenzi we Umaro Sissoco Embaló bagiranye ibiganiro byibanze ku buryo bwo kurushaho gushimangira umubano w’ibihugu byombi hagati y’u Rwanda na Guinea-Bissau. Aba bayobozi bombi kandi bunguranye ibitekerezo ku […]
Post comments (0)