Inkuru Nyamukuru

Igihe cyo kwishyura imisoro ku butaka cyongerewe

todayNovember 14, 2022 244

Background
share close

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi iratangaza ko Leta yafashe umwanzuro wo kongera igihe cyo kwishyura umusaro ku mutungo utimukawa w’ubutaka, bitarenze itaririki ya 31 Mutarama 2023, aho kuba iya 31 Ukuboza 2023.

Uzziel Ndagijimana Minisitiri w’imari n’igenamigambi

Minisitiri w’imari n’igenamigambi Dr. Uziel Ndagijimana asobanura kandi ko imisoro ku butaka ikomeza kuguma uko iri, kubera ko icyorezo cya Coid-19 cyakomye mu nkokora ubushobozi bw’abaturage.

Yongeraho ko hanakubitiyeho intambara yo muri Ukraine n’Uburusiya bigatuma nyuma yo guhashya Covid-19, ibiciro ku masoho bizamuka cyane nabyo Leta ikaba yarabirebyeho igasanga itakurikiza itegeko rishya ry’umusoro ku butaka, ari nayo mpamvu yabaye igumishijeho imisoro isanzwe.

Agira ati, “Nyuma yo gukomeza gusunika ishyirwa mu bikorwa ry’iteka rya minsitiri w’imari rishyiraho imisoro y’ubutaka, izo ngaruka zose zatumye dufata umwanzuro wo gukomeza gusora asanzwe, kandi abaturage bazarushaho kubyishimira”.

Yongeraho ati, “Leta yorohereje abaturage ngo bagumane ibiciro byari bisanzwe mu myaka ibiri ishize, Leta yanongereye ho ukundi kwezi kugeza mu kwezi kwa Mutarama 2023 abaturage basora amafaranga asanzwe, kuko ubundi umusoro ku butaka wagombaga kwishyurwa bitarenze Ukwakira 2022”.

Igihe cyo kwishyura imisoro ku butaka cyongerewe

Avuga ko kuba umusoro wigizwayo kubera ibibazo bitandukanye birimo n’icyorezo cya Covid-19 bitavuze ko waguma ukuri kuko umusoro ari wo nkingi y’iterambere rirambye kandi ko ibintu nibisubira mu buryo neza iteka rya Minisitiri rizashyirwa mu bikorwa.

Umusoro ku mutungo utimukanwa w’ubutaka ugena ko umuntu ufite inzu mu butaka bwagenewe guturaho, yishyura amahoro agenwa n’Inama Njyanama z’uturere bitewe n’imiterere y’ikibanza n’agaciro k’ahantu.

Uwo musoro kandi uteganya ko umuntu ufite inzu yo guturamo atayisorera, ariko iyo bigaragara ko afite izindi nzu zikodeshwa zo azisorera.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Depite Mbonimana Gamariel wavuzweho gutwara imodoka yasinze yeguye

Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Dr Mbonimana Gamariel, yeguye ku mwanya we, wo kuba Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko. Depite Mbonimana Gamariel yanditse ibaruwa avuga ko yeguye ku mpamvu ze bwite Mu ibaruwa y’ubwegure bwe yagejeje kuri Perezida w’Umutwe w’Abadepite, yavugaga ko amaze gusoma, kumva no gushishoza ku byo amategeko ateganya, akanabihuza n’umutimanama we, yeguye ku mirimo ye ku mpamvu ze bwite. Depite Mbonimana yavuze ko ubwegure bwe […]

todayNovember 14, 2022 174

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%