Inkuru Nyamukuru

Koperative z’abamotari b’i Kigali zasheshwe ziva kuri 41 zigirwa eshanu

todayNovember 14, 2022 206

Background
share close

Abatwara abagenzi kuri moto mu mujyi wa Kigali bishimiye icyemezo cyo gusesa koperative zabo zikava kuri 41 zikaba 5 ndetse n’imisanzu basabwaga ikavaho mu rwego rwo kunoza uyu mwuga no guca akajagari kawugaragaramo.

Ni icyemezo cyatangarijwe abakora uyu mwuga wo gutwara abagenzi kuri moto mu Mujyi wa Kigali basaga ibihumbi 20 mu nama bakoze kuri uyu wa Mbere tariki 14 Ugushyingo 2022.

Iyi nama yahuje inzego zitandukanye z’ubuyobozi zifite aho zihuriye nabo, zirimo Umujyi wa Kigali, Urwego Ngenzuramikorere (RURA), Polisi y’Igihugu ndetse n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Amakoperative RCA, ikaba yarigamije kurebera hamwe ishingwa ry’amakoperative mashya n’umutekano wo mu muhanda, isuku n’ibindi.

Muri iyi nama hafashwe umwanzuro w’uko uku Kwezi k’Ugushyingo kuzarangira, abamotari bose bakorera mu Mujyu wa Kigali, babarizwa muri koperative eshanu gusa nyuma yo gusesa izigera kuri 41 zari zisanzwe muri Kigali.

Umuyobozi mukuru w’agateganyo w’Urwego Ngenzuramikorere RURA, Patrick Baganizi, yavuze ko izi ngamba zizaca akajagari mu mikorere y’amakoperative y’abamotari.

Ni icyemezo cyakiriwe neza n’abakora uyu mwuga wo gutwara moto bavuga ko bizaca akajagari kenshi kagaragaraga muri ayo makoperative.

Kubijyamye n’imibereho y’izo Koperative kandi nta misanzu abamotari bazongera gutanga n’inyungu Abanyamuryango bo bazakuramo kandi batizigamiramo, Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Amakoperative RCA, Prof. Jean Bosco Harelimana yavuze ko nk’uko byatanzweho umurongo ibyo byose bizatangwa na Leta.

Yashimangiye kandi ko inyungu bifitiye abamotari ari ukugirango bakorere kuri gahunda no gukorera hamwe ku buryo umwuga wabo usa neza ukanabaha inyungu.

Ku kibazo cy’amafaranga yabo yanyerejwe mu makoperative yasheshwe, izi nzego zabagaragarije ko hari ayari agifite imitungo n’amafaranga bazayagabana, naho abari bafite imyenda bari kwishyura leta yemeye kuzayibishyurira.

Kuri ubu mu Karere ka Nyarugenge hasigaye koperative ebyiri, mu Karere ka Gasabo naho ni ebyiri, n’imwe yo mu Karere ka Kicukiro.

Biteganyijwe ko amakoperative y’abamotari azahera ku rwego rw’Umurenge kugeza k’urw’Akarere, aho umumotari azajya abarizwa muri Koperative iherereye mu Murenge n’Akarere atuyemo ndetse ikaba ariyo izajya anamufasha kubona ibyangombwa runaka akeneye.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yitabiriye inama ya ‘G20’ muri Indonesia

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Mbere tariki 14 Ugushyingo 2022, yageze mu mujyi wa Bali muri Indonesia, aho yitabiriye inama ihuza ibihugu bifite ubukungu bukomeye ku Isi, G20. Umukuru w’Igihugu yitabiriye iyi nama nk’umuyobozi w’Ikigega cy’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe gishinzwe iterambere (NEPAD). Iyi nama ya G20 izabera muri Indonesia, kuva kuri uyu wa Kabiri tariki 15 kugeza tariki 16 Ugushyingo 2022, ku nsanganyamatsiko igira iti “Recover together, recover […]

todayNovember 14, 2022 67

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%