Muri Leta zunze ubumwe za Amerika, abo mu ishyaka ry’abademokrate bagiye gukomeza kuyobora Sena, gusa ariko kugeza ku cyumweru iby’abazatsindira ubwiganze mu nteko ishingamategeko byari bitarasobanuka.
Abanyapolitike batari bake muri Amerika bavuga ko igihe amajwi asigaye azaba arangije kubarurwa, abarepublikane bahabwa amahirwe yo gutsindira ubuyobozi bw’inteko ishingamategeko, ariko bakazarusha abademokrate amajwi make.
Mbere y’uko ayo matora aba ku wa kabiri w’icyumweru gishize, abanyaporitike n’abasesenguzi muri Amerika bari bavuze ko abarepublikani bazabona intsinzi mu nteko ishingamategeko ku rugero runini. Bavuga kandi ko bazahita bigarurira na Sena.
Nyuma y’ibyo, Donald Trump wahoze ari Perezida wa Amerika, yavuze ko ku wa kabiri w’iki cyumweru azatangaza kandidatire ye mu matora y’umukuru w’igihugu yo mu mwaka wa 2024.
Post comments (0)