Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’izindi nzego z’umutekano n’abaturage mu karere ka Ngoma, ku wa Kabiri tariki ya 15 Ugushyingo, yagaruje amafaranga y’u Rwanda 1,096,000 agize amwe mu mafaranga umukozi wo mu rugo yari yibye uwo yakoreraga mu murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.
Tuyishimire Jean Pierre ufite imyaka 33 y’amavuko, yafatiwe mu mudugudu wa Maswa I, Akagari ka Rubona mu murenge wa Rukumberi ahagana saa tatu z’ijoro.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana, yavuze ko kugira ngo afatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’uwari wibwe ayo mafaranga.
Yagize ati: “Tuyishimire yakoraga akazi ko mu rugo mu muryango utuye mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo, mu mujyi wa Kigali. Mu gitondo cyo ku wa Kabiri nibwo uwamukoreshaga, yahamagaye Polisi avuga ko arebye aho amafaranga angana na miliyoni imwe n’ibihumbi 300 yari abitse arayabura kandi ko umukozi we yamaze gutoroka bityo akaba acyeka ko ari we wayibye.”
Yakomeje agira ati: “Habayeho gukorana hagati y’ubuyobozi bwa Polisi mu turere twa Gasabo na Ngoma, izindi nzego z’umutekano ndetse n’abaturage, Tuyishimire aza gufatirwa i Rubona mu murenge wa Rukumberi saa tatu z’ijoro ari kuri moto, abapolisi bamusatse basanga asigaranye gusa miliyoni 1 n’ibihumbi 96 Frw ahita atabwa muri yombi.”
Akimara gufatwa yiyemereye ko ayo mafaranga ari ayo yibye umukoresha we mu Mujyi wa Kigali, gusa avuga ko atigeze ayabara ngo amenye umubare wayo kandi ko nta yandi yigeze akuraho.
SP Twizeyimana yihanangirije abantu bose bihesha iby’abandi, kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko harimo no gufungwa.
Yasabye abaturage kureka kubika amafaranga menshi mu ngo zabo, ahubwo bakajya bayabitsa kuri banki mu rwego rwo kuyarinda kwibwa.
Uwafashwe yashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Rukumberi kugira ngo iperereza rikomeze mu gihe amafaranga yafatanywe yamaze gusubizwa nyirayo.
Polisi y’Igihugu iratangaza ko imvura yaguye ku mugoroba wo ku wa gatatu yateje amazi menshi mu mihanda ya Kigali, bigatuma imwe ifungwa by’igihe gito, indi ikaba igifunze. Iyo mihanda yafunzwe by’igihe gito ni umuhanda wa Kimisagara, ariko nyuma ukaba waje gufungurwa hamwe n’uwa Rwandex wafunzwe ariko bakomeza gukurikiranira hafi uko wakongera kuba nyabagendwa. Umuhanda wa Rugunga wo wakomeje gufungwa, aho Polisi y’Igihugu yasabye abasanzwe bawukoresha kunyura izindi nzira kuko wo […]
Post comments (0)