Inkuru Nyamukuru

Abagore 65% mu Rwanda bavuga ko hari aho biba ngombwa gukubitwa n’umugabo

todayNovember 18, 2022 498

Background
share close

Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’Umuryango Jeannette Bayisenge, yavuze ko u Rwanda rugifite urugendo rurerure mu bijyanye no guca ihohotera rishingiye ku gitsina, bitewe n’uko umubare munini w’abagore bavuga ko gukubitwa k’umugore ari ibisanzwe.

Ibyo Minisitiri Bayisenge yabivuze kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Ugushyingo 2022, ubwo yari imbere y’Inteko ishinga amategeko, asubiza ibibazo bijyanye n’amakimbirane n’ibibazo bigira ingaruka ku muryango. Aho yagaragaje ko abagore 65% batekereza ko umugore yakubitwa.

Iby’iyo mibare ngo byavuze mu bushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’ibarurishamibare ‘NISR’ bwo mu 2020 (Demographic and Health Survey of 2020), harebwa uko ikibazo cyo gukubitwa kw’abagore gifatwa ku bagabo no ku bagore.

Ikintu gitangaje ngo ni uko imibare y’ibyavuye muri ubwo bushakashatsi yagaragaje ko abagore ari bo benshi bashyigikiye kuba umugore yakubitwa kurusha abagabo. Abo bagore 65% babajijwe mu bushakashatsi, ngo bavuze ko hari aho biba biri ngombwa ko umugore yakubitwa n’umugabo we.

Abagore bagera kuri 18% babajijwe, bavuze ko umugore yakubitwa n’umugabo we mu gihe yatetse nabi, mu gihe ibyo byemejwe n’abagabo 2% gusa mu babajijwe.
Abagore 31% mu babajijwe bavuze ko umugore yakubitwa mu gihe atonganye n’umugabo we, mu gihe abagabo 6% ari bo babishyigikiye.

Minisitiri Bayisenge yagize ati,“ Mu gihe umugore atitaye ku bana neza, 40% by’abagore babajijwe muri ubwo bushakashatsi, bavuze ko akubiswe byaba byumvikana. Abagabo 13% ni bo babishyigikiye. Yongeyeho ko ku bw’amahirwe , abagabo nibo bakeya mu bashyigikira icyo kuba umugore yakubitwa”.

Abagore 61 % bavuze ko bikwiye kuba umugore yakubitwa mu gihe yaciye inyuma uwo bashakanye, mu gihe abagabo 36% ari babishyigikiye.
Minisitiri Bayisenge ati: “Murabizi igihe twahereye twigisha uburinganire hagati y’abagabo n’abagore, aha ni ho tugeze uyu munsi”.

“Niba tugifite abagore 65 % bavuga ko bikwiye ko bakubitwa kubera impamvu runaka, ni ikibazo , kuko abo bagore ni bo bagira uruhare runini mu burere bw’abana babo”. Bayisenge yongeyeho ko iyo myumvire ya bamwe mu bagore ari yo ituma hari abumva ko hari imirimo runaka igenewe abagore gusa.

Yagize ati, “ Ndashaka kubereka ko urugamba turwana rutoroshye nk’uko twaba tubitekereza. Guhindura imyumvire ntabwo ari ibintu biba mu ijoro rimwe, ibyo rero bikaba bidindiza gahunda zacu nyinshi”.

N’ubwo bimeze bityo ariko, u Rwanda ruza ku mwanya wa mbere muri Afurika , rukaba ku mwanya wa Gatandatu ku Isi mu bijyanye no kubahiriza ihame ry’uburinganire bw’ibitsina byombi nk’uko byagaragaye muri raporo ya ‘Global Gender Gap Report’ yakozwe na ‘World Economic Forum (WEF)’.

Depite Nyirabega Euthalie yavuze ko u Rwanda rukwiye gushaka umuti w’ibibazo bishingiye ku cyuho kikiboneka mu bijyanye n’uburinganire bw’ibitsina byombi, nk’uko byagenze hajya gushyirwaho inkiko Gacaca kuko zabaye igisubizo cyidasanzwe. Ati: n’aha hakenewe ingamba zidasanzwe.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Minisitiri Biruta yitabiriye inama y’abaminisitiri bo mu muryango wa OIF

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Dr. Vincent Biruta, kuri uyu wa gatanu tariki 18 Ugushyingo yitabiriye inama y’abaminisitiri bo mu Muryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF) ibera i Djerba muri Tuniziya. Ni inama itegura inama y'abakuru b’ibihugu na za guverinoma bigize uwo muryango, igomba gutangira ejo ku wa Gatandatu. Iyi nama ni na yo izafata umwanzuro ku muntu ugomba gukomeza kuyobora uyu Muryango umaze imyaka ine uyobowe n’Umunyarwandakazi Louise Mushikiwabo. Nk’umukandida wongeye […]

todayNovember 18, 2022 44

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%