Inkuru Nyamukuru

Gicumbi: Abagabo bane bakurikiranweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa bikaviramo umuntu urupfu

todayNovember 18, 2022 537

Background
share close

Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Gicumbi bwagejeje imbere y’urukiko rwisumbuye rwa Gicumbi abagabo bane bo mu Karere ka Rulindo, bakekaho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa bikaviramo umuntu urupfu.

Abo bagabo bo mu murenge wa Murambi, Akagari ka Mvuzo, Umudugudu wa Munyinya, bashyikirijwe Urukiko Rwisumbuye rwa Gicumbi ku wa 16 Ugushyingo 2022.

Inkuru dukesha ubushunjacyaha bukuru, abaregwa bakaba bakekwaho kuba barishe umuturanyi wabo w’imyaka 29 y’amavuko bamushinja ko yibye intama.

Icyo cyaha bagikoze tariki ya 30/09/2022, ubwo hamenyekanaga amakuru y’uko hari umuntu wibwe intama, hagakekwa umuturanyi we, aribwo aba bagabo bagiye iwe baramufata baramukubita kugeza ubwo atagishobora guhaguruka, bamujyana kwa muganga agezeyo ahita yitaba Imana.

Mu iburana ryabo, ntibemera icyaha baregwa, bavuga ko bitabaraga kuko uwo mugabo ngo yari afite umuhoro, ibyo usanga ari uburyo bwo guhunga icyaha kuko bazi neza ko ari icyaha gihanwa n’amategeko, kuko uwo bakubitaga yagerageje no kubahunga  ariko bamwirukaho bakomeza kumukubita.

Icyaha ni kibahama bazahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka cumi n’itanu (15) ariko kitarenze imyaka makumyabiri (20) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni zirindwi ( 7.000.000 Frw), nk’uko giteganywa mu ngingo ya 121 y’itegeko No 68/2018

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Amahugurwa baherewe muri BK Academy azabafasha kunoza akazi kabo

Abantu 25 bamaze igihe cy’amezi atatu mu kigo cya BK Academy, bakurikirana amahugurwa mu masomo atandukanye ajyanye n’ubumenyi bwa Banki, basanga azabafasha kunoza akazi kabo. Amasomo basoje bizeye ko azabafasha kunoza akazi kabo N’ubwo bose bize bakarangiza icyiro cya kabiri cya Kaminuza ndetse bakaba bafite ubumenyi butandukanye bitewe n’amasomo bagiye bakurikirana, ariko usanga kuba abenshi muri bo aribwo bagiye gutangira akazi muri Banki, nta bumenyi buhagije bari bafite ku bijyanye […]

todayNovember 18, 2022 77

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%