Inkuru Nyamukuru

Huye: Inkongi yahitanye umwana w’imyaka itatu, abandi babiri barakomereka

todayNovember 18, 2022 1830

Background
share close

Mu Karere ka Huye, Umurenge wa Ngoma, Akagari ka Kaburemera, Umudugudu wa Karambi, habereye impanuka y’inkongi y’umuriro ihitana umwana w’imyaka itatu, umuvandimwe we na nyina barakomereka.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Emmanuel Habiyaremye, yavuze ko iyi mpanuka yatewe n’imbabura yari iteretseho isafuriya batetsemo ifiriti, umuriro uturuka mu isafuriya ufata matora ebyiri na zo zikongeza inzu, hashya ibikoresho byose byari muri icyo cyumba barimo.

Abaturage batabaye babasha kuzimya umuriro wari wamaze kuba mwinshi muri iyo nzu.

CIP Habiyaremye atanga ubutumwa ku baturage ko bakwiye kwirinda icyabateza impanuka, bakagira amakenga cyane ku bikoresho by’umuriro, bakirinda kubishyira mu nzu aho barara cyangwa kubyegereza ahantu hateza impanuka igahitana ubuzima bw’abantu.

Ati “Urugero nk’uyu watekeye mu nzu bararamo agashyira imbabura mu cyumba kirimo abana bato yarangiza agasohoka hanze, kandi azi ko biteza ibyago byatwara n’ubuzima bw’abantu. Ndasaba ko umuntu mukuru aba agomba kugira amakenga akirinda gukora ibintu nk’ibyo byashyira ubuzima bw’abo babana mu kaga”.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Mu Rwanda imisambi irimo kwiyongera mu gihe ahandi icika

N’ubwo hari inyigo zigaragaza ko ibisiga by’imisambi bikundwa na ba mukerarugendo bikomeje kugabanuka cyane ku Isi, Minisiteri y’Ibidukikije mu Rwanda yo yagaragaje ko imisambi irimo kwiyongera cyane kuva mu myaka itandatu ishize. Uko imisambi yagiye yiyongera mu Rwanda kuva mu myaka itandatu ishize Minisiteri y’Ibidukikije yashyize kuri Twitter imbonerahamwe igaragaza ko imisambi mu Rwanda yageraga kuri 487 muri 2017, iragabanuka gato muri 2018 kugera kuri 459, umwaka wa 2019 iriyongera […]

todayNovember 18, 2022 68

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%