Umunya-Kenya Priscilla Sitienei, byavugwaga ko yari we munyeshuri wiga mu mashuri abanza ufite imyaka myinshi ku isi, yitabye Imana ku myaka 100.
“Gogo”, bivuze nyokuru mu rurimi rw’abo mu bwoko bwe bw’aba Kalenjin, ni ryo zina benshi bari bamuziho, bamwitaga mu buryo bwo kumugaragariza urukundo.
Umwuzukuru we Sammy Chepsiror yabwiye ikinyamakuru The Standard cyo muri Kenya ko yaguye iwe murugo mu mahoro ari kumwe na bamwe bo mu muryango. Kandi ko bishimira imyaka 100 y’ubuzima bwe, kuko yabateye ishema.
Inkuru ya Sitienei yahereweho ikorwamo filime yo mu Gifaransa, Gogo, yatumye ahura na Brigitte Macron, umugore wa Perezida w’Ubufaransa.
Sitienei yatangiye kwiga ku ishuri rya Vision Preparatory School yigana n’ubuvivi bwe, nyuma y’uko ku myaka 90 afashe icyemezo cyo gusubira mu ishuri ribanza. Hari hashize imyaka ibarirwa muri za mirongo ari umubyaza gakondo.
Akiri umwana ntiyashoboye kujya ku ishuri.
Mu 2003 leta ya Kenya yatangiraga kurihira amafaranga y’ishuri abiga mu mashuri abanza, byatumye we n’abandi banyeshuri bakuze babona andi mahirwe yo kujya ku ishuri.
Mu mwaka wa 2015, Sitienei yabwiye BBC ko yashakaga kubera urugero abana bakuze batarimo kujya kugirango nabo basubire ku ishuri.
Ati: “Barambwira ngo barakuze cyane. Nkababwira ngo, ndi ku ishuri kandi namwe mukwiye kuba muri ku ishuri”.
Louise Mushikiwabo yongeye kwiyamamariza kuba Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF), mu matora ateganyijwe kubera mu gihugu cya Tunisia, aho yiteze kongera kuyobora uyu muryango. Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma 31 biteganyijwe ko bazahurira mu Mujyi wa Djerba muri Tunisia kuri uyu wa Gatandatu no ku Cyumweru aho bazitabira Inteko Rusange ya 18 y’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, ariyo izanatorerwamo Umunyamabanga Mukuru wa OIF. Mu bayobozi bazitabira iyi nama […]
Post comments (0)