Inkuru Nyamukuru

Minisitiri Biruta yitabiriye inama y’abaminisitiri bo mu muryango wa OIF

todayNovember 18, 2022 44

Background
share close

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Dr. Vincent Biruta, kuri uyu wa gatanu tariki 18 Ugushyingo yitabiriye inama y’abaminisitiri bo mu Muryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF) ibera i Djerba muri Tuniziya.

Ni inama itegura inama y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma bigize uwo muryango, igomba gutangira ejo ku wa Gatandatu.

Iyi nama ni na yo izafata umwanzuro ku muntu ugomba gukomeza kuyobora uyu Muryango umaze imyaka ine uyobowe n’Umunyarwandakazi Louise Mushikiwabo.

Nk’umukandida wongeye gutangwa na Leta y’u Rwanda, Madame Louise Mushikiwabo arahabwa amahirwe yo gukomeza kuyobora uyu muryango muri manda ya kabiri, nyuma y’aho bimwe mu bihugu 88 bihuriye muri uyu muryango na byo byagaragarije ko bishyigikiye kandidatire ye.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Uwari interahamwe yavuze uko yaguriwe inzoga na Kabuga mu kumushimira

Félicien Kabuga ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ku wa Gatatu tariki 16 Ugushyingo 2022, yongeye kwitaba urukiko kugira ngo yumve ibimenyetso byatanzwe n’umwe mu bamushinja, aho mu buhamya bwe yavuze ko Kabuga yamuguriye inzoga zo kumushimira ibyo yakoze muri Jenoside. Umutangabuhamya KAB076, na we wiyemerera ko yari mu mutwe witwaraga gisirikari w’interahamwe, yabwiye urukiko mpuzamahanga urugereko rwasigaye ruca imanza zitarangijwe n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa Arusha (IRMCT), […]

todayNovember 17, 2022 158

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%