Inkuru Nyamukuru

Umupira Diego Maradona yatsindishije akaboko wagurishijwe muri cyamunara nyuma y’imyaka 36

todayNovember 18, 2022 78

Background
share close

Umupira Diego Maradona yatsindishije ikiganza mu mikino y’igikombe cy’Isi mu 1986 mu mukino Argentina yakinaga n’u Bwongereza, wagurishijwe asaga miliyona 2 z’amadorari nyuma y’imyaka 36 ubitswe.

Uyu mupira wari ubitswe na Ali Bin Nasser ukomoka muri Tunisia, ni we wari umusifuzi wo hagati mu mukino wa ¼ ubwo u Bwongereza bwakinaga na Arigentina.Iki gikombe cy’isi cyo mu 1986 cyakiriwe na Mexico.

Ku munota wa 51 nibwo ku mupira wari uturutse hagati mu kibuga Maradona yawukurikiye asimbuka ashaka kuwutanga Peter Shilton wari umuzamu w’u Bwongereza icyo gihe, ariko Maradona asimbutse akozaho akaboko umupira uruhukira mu izamu umusifuzi Ali Bin Nasser ntiyamenya uko bigenze.

N’igitego cyateje imvururu ariko ntizagira icyo zitanga kuko igitego cyakomeje kwemerwa n’ubwo Abongereza bakomeje gutaka bavuga ko umupira Maradona yawutsindishije akaboko.

Nyuma y’uyu mukino, Ali Bin Nasser yatahanye uyu mupira arawubika kugera aho muri iki cyumweru yahisemo kuwushyira mu cyamunara.

Uyu mupira ukimara gushyirwa mu cyamunara, muri Graham Budd Auctions wahise ugurishwa amafaranga agera kuri miliyoni 2 n’igice z’amadorari.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Kenya: Gogo Priscilla wigaga mu mashuri abanza ku myaka 100, yitabye Imana

Umunya-Kenya Priscilla Sitienei, byavugwaga ko yari we munyeshuri wiga mu mashuri abanza ufite imyaka myinshi ku isi, yitabye Imana ku myaka 100. "Gogo", bivuze nyokuru mu rurimi rw'abo mu bwoko bwe bw'aba Kalenjin, ni ryo zina benshi bari bamuziho, bamwitaga mu buryo bwo kumugaragariza urukundo. Umwuzukuru we Sammy Chepsiror yabwiye ikinyamakuru The Standard cyo muri Kenya ko yaguye iwe murugo mu mahoro ari kumwe na bamwe bo mu muryango. Kandi […]

todayNovember 18, 2022 415 2

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%