Inkuru Nyamukuru

Louise Mushikiwabo yongeye gutorerwa kuyobora ubunyamabanga bwa OIF

todayNovember 20, 2022 177

Background
share close

Louise Mushikiwabo yongeye gutorerwa kuba Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bivuga ururimi rw’Igifaransa (OIF), umwanya yari asanzweho, akaba yari arangije manda ya mbere y’imyaka ine.

Mushikiwabo wari umukandida rukumbi kuri uwo mwanya, yemejwe binyuze mu bwumvikane busesuye bw’abahagarariye ibihugu byabo, mu nama ya OIF irimo kubera i Djerba muri Tunisia.

Iki gikorwa cyabereye mu nama ya 18 y’uyu y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma bahuriye muri uyu muryango yatangiye ku ku wa Gatandatu tariki 19 ikaza gusozwa kuri iki Cyumweru.

Tariki 12 Ukwakira 2018 nibwo Louise Mushikiwabo yatorewe kuba Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bivuga ururimi rw’Igifaransa (OIF) muri manda ye y mbere, asimbuye Umunya-Canada Michaelle Jean wawuyoboraga.

Perezida Kagame na Madamu Jeannete Kagame ni bamwe mu bitabiriye iyinama y’iminsi ibiri, yabereyemo n’ayo matora, ikaba yatangiye kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 Ugushyingo 2022.

Mu myaka ine amaze muri izo nshingano hakozwe byinshi birimo amavugura y’uyu muryango yari agamije gutuma ugera ku bisubizo bihamye by’ibibazo byugarije isi birimo umutekano mucye, iyangirika ry’ibidukikije riterwa n’iterambere ry’ikoranabuhanga n’ibindi.

Ubwo yafataga ijambo, yavuze ko hari byinshi byakozwe ariko kandi mugihe kiri imbere hateganyijwe ibindi bikorwa bisaba ko ibihugu binyamuryango bigomba kugirango uruhare.

Mushikiwabo yavuze ko muri gahunda y’ibikorwa bya OIF mu myaka iri imbere hazibandwa ku mishinga yo guteza imbere uburezi, ikoranabuhanga, ubucuruzi n’ubukungu bizafasha guhanga imirimo y’urubyiruko.

Iyi nama y’iminsi ibiri yahuriranye no kwizihiza isabukuru y’imyaka 50, umuryango wa OIF umaze ubayeho kuko washinzwe mu 1970. Ugizwe n’ibihugu 88 bikoresha Ururimi rw’Igifaransa.

Bivugwa ko abantu bavuga ururimi rw’igifaransa ku Isi bagera kuri miliyoni 321 ariko byitezwe ko bazikuba kabiri mu 2050 bakaba miliyoni 750.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

RDC yemeye ko umusirikare warasiwe mu Rwanda ari uwabo

Ubuyobozi bw’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokasi ya Congo bwasabye ko umurambo w’umusirikare wabo warasiwe mu Rwanda uzanwa muri Congo. Umuyobozi w’igisirikare cya Congo mu Karere ka 34 Maj Gen Mpezo Mbele Bruno yandikiye ishami rya EJVM asaba ko babafasha mu gikorwa cyo gucyura umurambo w’umusirikare wabo warasiwe mu Rwanda tariki 18 Ugushyingo 2022. Mu ibaruwa yandikiye abayobozi batandukanye barimo Umuyobozi w’ingabo za FARDC, Umuyobozi ushinzwe iperereza mu ngabo za FARDC […]

todayNovember 20, 2022 157

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%