Inkuru Nyamukuru

RDC yemeye ko umusirikare warasiwe mu Rwanda ari uwabo

todayNovember 20, 2022 157

Background
share close

Ubuyobozi bw’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokasi ya Congo bwasabye ko umurambo w’umusirikare wabo warasiwe mu Rwanda uzanwa muri Congo.

Umuyobozi w’igisirikare cya Congo mu Karere ka 34 Maj Gen Mpezo Mbele Bruno yandikiye ishami rya EJVM asaba ko babafasha mu gikorwa cyo gucyura umurambo w’umusirikare wabo warasiwe mu Rwanda tariki 18 Ugushyingo 2022.

Mu ibaruwa yandikiye abayobozi batandukanye barimo Umuyobozi w’ingabo za FARDC, Umuyobozi ushinzwe iperereza mu ngabo za FARDC hamwe n’umuyobozi ukuriye Kivu y’Amajyaruguru, yagize ati: “Nagira ngo mbamenyesheje ko mu ijoro ryo ku itariki ya 18/11/2022 umusirikare wa FARDC yambutse umupaka uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo akarasirwa mu Rwanda ahitwa petite Barrière. Nkaba mbasaba ko mwafasha mu gikorwa cyo kumugarura mu gihugu cye.”

Umuyobozi w’igisirikare abisabye mu gihe ubuyobozi bwa RDC bwari bwanze kumwakira buvuga ko atari umusirikare wabo, kuko ngo bari bakoze igenzura bagasanga abasirikare babo bose barahari.

Byatumye imodoka ya RDC yari ije gutwara umurambo isubira muri Goma itamujyanye, u Rwanda rumujyana mu nzu y’uburuhukiro bw’ibitaro bya Gisenyi.

Si ubwa mbere Leta ya Congo yisubiraho ku basirikare bayo iba yabanje kwihakana, kuko no muri 2014 byarabaye, ubwo yihakanaga abasirikare bayo bari barasiwe ku butaka bw’u Rwanda ahitwa Kanyesheja, ariko nyuma ikaza kubakira.

N’ubwo Umuyobozi w’igisirikare cya Congo mu Karere ka 34 yanditse asaba umurambo w’umusirikare wa FARDC warasiwe mu Rwanda, ntiyavuze amazina n’amapeti ye.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye inama ya OIF

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame kuva ku wa gatanu tariki 18 Ugushyingo 2022 bari i Djerba muri Tunisia aho bitabiriye Inama ya 18 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma mu muryango w'ibihugu bikoresha igifaransa yatangiye kuri uyu wa Gatandatu. Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma 31 nibo biteganyijwe ko bagomba guhurira mu Mujyi wa Djerba muri Tunisia mu nama igomba gusiga Louise Mushikiwabo atorewe manda ya kabiri ku buyobozi bwa OIF. […]

todayNovember 19, 2022 53

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%