Inkuru Nyamukuru

Ibiganiro bya Nairobi hagati ya leta ya Congo n’inyeshyamba byasubitswe bitunguranye

todayNovember 21, 2022 167

Background
share close

Ibiganiro byari biteganyijwe gutangira kuri uyu wa mbere tariki 21 Ugushyingo i Nairobi hagati ya leta ya Kinshasa n’imitwe y’inyeshyamba ‘byasubitswe’, nk’uko byatanfajwe n’umwe mu bateguraga ibi biganiro muri Kenya. 

Uyu muyobozi yavuze ko imyiteguro yasaga n’iyarangiye ariko batungurwa no kuba RDC nta bushake yagaragaje bwo kuyitabira.

Aganira na BBC yagize ati: “twatunguwe n’uko Kinshasa ubona ko nta bushake igaragaza bwo kuza”,

Ntibizwi neza igihe ibi biganiro, bisubitswe ku nshuro ya kabiri, byimuriwe, amakuru avuga ko ari mu cyumweru gitaha, ariko uyu mukozi avuga ko ari ugutegereza.

Byari biteganyijwe ko imitwe irenga 15 yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa DR Congo ihagararirwa muri ibi biganiro. 

Ibi biganiro byasabwe na Perezida Evariste Ndayishimiye, muri iki gihe uyoboye umuryango w’ibihugu bya Africa y’iburasirazuba (EAC).

Leta ya Kinshasa ivuga ko itazaganira n’umutwe wa M23 mu gihe udashyize intwaro hasi ukanava mu bice wigaruriye, ibyo uyu mutwe wakomeje kuvuga ko utazabikora. 

Kurundi ruhande Perezida William Ruto wa Kenya yaraye ageze i Kinshasa ku mugoroba wo ku cyumweru, aho biteganyijwe ko kuri uyu wa mbere aganira na mugenzi we Félix Tshisekedi ku kibazo cy’umutekano mu burasirazuba, nk’uko ibiro bya perezida wa Congo bibitangaza. 

Ibinyamakuru muri DR Congo bivuga ko Ruto ashaka kugerageza kumvisha mugenzi we Tshisekedi ko akwiye kuganira na M23.

Abakurikiranira ibintu hafi bavuga ko M23 ubu ari wo mutwe uteye impungenge zikomeye Kinshasa kuko umaze kwigarurira igice gifatika mu ntara ya Kivu ya Ruguru kandi usumbirije Goma, umujyi munini mu burasirazuba bwa DR Congo.

Ni mugihe kuri uyu wa mbere imirwano hagati y’ingabo za leta na M23 yakomeje mu duce twa groupement ya Binza mu burengerazuba bwa territoire ya Rutshuru, nk’uko amakuru avayo abyemeza.  

Imirwano ya M23 n’ingabo za leta imaze gutuma abarenga 300,000 bava mu byabo kuva mu kwezi kwa Kamena (6), nk’uko ishami ry’ubutabazi rya ONU ribivuga. 

 

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame na Madamu bakiriwe n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, ku mugoroba wo ku cyumweru tariki 20 Ugushyingo, i Doha bitabiriye ibirori byo kwakira abashyitsi bitabiriye ibirori byo kwakira abayobozi bitabiriye ifungurwa ry’Igikombe cy’Isi. Ni ibirori byateguwe n’Umuyobozi w’Ikirenga (Emir) wa Qatar, HH Sheikh Tamim Bin Hamad. Ibiro by’Umukuru w’Igihugu (Village Urugwiro), byatangaje ko ibirori byo kwakira abashyitsi byitabiriwe n’abandi bayobozi batandukanye bitabiriye umuhango wo gufungura ku mugaragaro imikino y’Igikombe cy’Isi. Perezida Kagame […]

todayNovember 21, 2022 144

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%