Inkuru Nyamukuru

Mushikiwabo asanga ikibazo cy’umutekano mucye muri DRC giterwa n’ubushake buke bwa politiki

todayNovember 21, 2022 69

Background
share close

Louise Mushikiwabo, umunyamabanga mukuru w’umuryango mpuzamahanga wa La Francophonie, yavuze ko kuba hari amasezerano atubahirizwa mu kugarura amahoro muri DRC bushingiye ku bushake bwa politiki.

Mu kiganiro yagiranye na televiziyo y’Abufaransa, TV5 Monde, kuruhande rw’inama ya Francophonie yabereye mu mujyi wa Djerba muri Tuniziya, Mushikiwabo yavuze ko ikibuze ari ubushake bwa politiki bwo gukemura iki kibazo.

Yashimangiye kandi ko intandaro y’amakimbirane hagati y’u Rwanda na DR Congo igomba gukemurwa hagamijwe kwimakaza umutekano mu karere.

Mushikiwabo yagize ati: “Hari imitwe muri DR Congo iri no ku mupaka n’u Rwanda ibangamiye umutekano w’u Rwanda.”

Mushikiwabo yabivuze agaruka ku mutwe wa FDLR, ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda.

Kugeza ubu mu burasirazuba bwa DR Congo habarizwa imitwe yitwaje intwaro irenga 120 yaba iy’imbere mu gihugu no mu mahanga.

Ati: “Mu gihe gishize, u Rwanda na DR Congo, Uganda, u Burundi ndetse n’ibihugu byo mu karere bemeje ko ari ngombwa kwirukana iyo mitwe yose yitwaje intwaro. Abadashaka kumanika amaboko no kurambika intwaro bakarwanywa.”

Mushikiwabo yakomeje agira ati: “Kuki ibyo bitakozwe? Tugomba gusubira mu masezerano yasinywe amaze imyaka irenga 10 kandi tukayashyira mubikorwa. Ni ikibazo cy’ubushake bwa politiki gusa.”

Abajijwe niba umuryango ayoboye wa OIF wifuza gushyiraho ubutumwa ku kibazo cya DR Congo, Mushikiwabo yibajije niba ari ngombwa.

Ati: “Dufite ingamba nyinshi kuri iki kibazo.”

Intambara ikomeje kuba hagati y’ingabo za Kongo FARDC n’inyeshyamba za M23 muri Kivu y’amajyaruguru yatumye amakimbirane ashingiye kuri diplomasi hagati ya DR Congo n’u Rwanda, afata indi ntera Congo ishinja u Rwanda gushyigikira izo nyeshyamba.

U Rwanda rwakomeje kwamaganira kure ibyo birego ahubwo rushinja Ingabo za Congo FARDC kugirana ubufatanye na FDLR.

Kugeza ubu, hari uburyo bubiri bw’akarere bwo gukemura ibibazo by’umutekano muke mu burasirazuba bwa DR Congo ndetse n’ubushyamirane bwa diplomasi hagati y’iki gihugu n’u Rwanda.

Ubwo buryo amasezerano ya Luanda ayobowe na Angola hamwe n’inzira y’amahoro ihuriweho n’ibihugu byo mu muryango w’Afurika y’Iburasirazuba. Ibiganiro by’amahoro hagati ya guverinoma ya Congo n’imitwe myinshi yitwaje intwaro biteganijwe gusubukurwa mu cyumweru gitaha.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Ntawanyeganyeza u Rwanda rufite ururimi n’umuco bimwe – Gen Kabarebe

Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’umutekano, General James Kabarebe, avuga ko ntawanyeganyeza u Rwanda mu gihe rufite ururimi n’umuco umwe, ahubwo ko umwanzi Igihugu gifite rukumbi ari ingengabitekerezo ya Jenoside n’amacakubiri. Yabitangaje kuri iki cyumweru tariki ya 20 Ugushyingo 2022, mu biganiro byiswe “Ubumwe bwacu Tour", byateguwe na AERG Family ndetse na Minisiteri y’Urubyiruko, ku nsanganyamatsiko igira iti “Rubyiruko tumenye amateka y’igihugu, turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside tunasigasira ubumwe bwacu […]

todayNovember 21, 2022 77

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%