Inkuru Nyamukuru

Perezida Ruto yongeye gushimangira ubushake mu kugarura amahoro muri DR Congo

todayNovember 21, 2022 55

Background
share close

Perezida wa Kenya, William Ruto, yongeye gushimangira ubushake bw’igihugu cye mu bikorwa byo kugarura amahoro mu burasirazuba bwa DR Congo.

Kuri uyu wa mbere, Ruto yahuye na mugenzi we wa Congo Felix Tshisekedi i Kinshasa, nyuma yo kugera muri iki gihugu ku cyumweru mu ruzinduko rw’akazi.

Abayobozi bombi baganiriye kandi ku bufatanye hagati ya Kenya na DR Congo.Ku murongo w’ibyigwa kandi hari ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa DR Congo, ahabarizwa imitwe irenga 120 yitwaje intwaro.

Ruto yanditse kuri Twitter ati: “Kenya yongeye gushimangira ko ishyigikiye kugarura amahoro n’umutekano urambye muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo no mu karere muri rusange.”

Ati: “Nta mahoro, nta gihugu cyangwa umuntu ku giti cye watera imbere.”

Kenya yohereje ingabo zigera ku 900 mu burasirazuba bwa DR Congo, mu butumwa bw’ingabo z’akarere ka Afurika y’iburasirazuba zashyizweho mu kugarura amahoro mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Kivu y’Amajyepfo na Ituri.

Repubulika ya Demokarasi ya Congo isanzwe ibarizwamo Ingabo ziri mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bwo kubungabunga amahoro bumaze imyaka isaga makumyabiri muri iki gihugu, ariko butageze ku ntego.

Kugeza ubu, ingabo za Congo zihanganye n’inyeshyamba za M23, zimaze kwigarurira uduce tw’ingenzi hafi ya Goma, umurwa mukuru w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Ibiganiro by’amahoro byari biteganijwe kuba kuri uyu wa mbere i Nairobi byahagaritswe mu buryo butunguranye.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye nyuma y’inama yahuje Perezida Ruto na Tshisekedi, umukuru w’igihugu cya Kenya yabajijwe ku nshingano z’ingabo z’akarere, nyuma y’amagambo y’umugaba w’Ingabo za Kenya mu cyumweru gishize wavuze ko ibiganiro by’amahoro aribyo byihutirwa.

Ruto yagize ati: “Turabizi neza ko dufite ingabo nyinshi zo kubungabunga amahoro muri DRC ariko aho twicaye nk’akarere ntidutekereza ko nta mahoro menshi yo kubungabunga.”

Ati: “Niyo mpamvu ari ngombwa ko itsinda rishinzwe kugarura amahoro ziri ku nshingano z’akarere ka Afurika y’Iburasirazuba. Izo ni zo nshingano ingabo za Kenya ziri kugenderaho.”

Yongeyeho ko amategeko agena iyoherezwa n’ibikorwa by’Ingabo z’Akarere yemeranyijweho n’abayobozi ba EAC. nk’uko inkuru ya The New Times ibivuga.

Ruto yavuze ko ubu butumwa bw’Ingabo z’Akarere bwamenyeshejwe akanama gashinzwe amahoro n’umutekano muri Afurika ndetse n’akanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe amahoro ku isi.

Usibye ingabo za Kenya, Uganda nayo yatangaje ko izohereza itsinda ry’ingabo zayo mu burasirazuba bwa DR Congo.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Gakenke: Imodoka ya Fuso yagonganye na Coaster abantu babiri bahasiga ubuzima

Mu gace kazwi nko muri Buranga mu Murenge wa Nemba mu Karere ka Gakenke, habereye mpanuka yahitanye ubuzima bw’abantu babiri, ikomerekeramo abantu 20 barimo babiri bakomeretse bikomeye. Iyi mpanuka yabereye mu karere ka Gakenke Iyo mpanuka yabaye mu ma saa saba z’igicamunsi cyo kuwa kabiri tariki 21 Ugushyingo 2022, itewe n’imodoka yo mu bwoko bwa Fuso ifite plaque RAE383L, yavaga i Rubavu yerekeza i Kigali. Iyi fuso yari ipakiye ibitunguru […]

todayNovember 21, 2022 619

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%