Inkuru Nyamukuru

USA: Uwitwaje intwaro yahitanye abantu 5 akomeretsa 25 muri leta ya Colorado

todayNovember 21, 2022 69

Background
share close

Umugabo w’imyaka 22 yishe arashe abantu batanu akomeretsa abandi 25 bari mu kabyiniro gakunze guhuriramo n’abakundana bahuje igitsina, mu mujyi wa Colorado Springs, muri leta ya Colorado, mu burengerazuba bwa leta zunze ubumwe za Amerika.

Umukuru wa Polisi muri uwo mujyi, Adrian Vasquez, yavuze ko ubwo bugome bwabaye mw’ijoro ryo kuwa gatandatu rishyira ku Cyumweru, ndetse ko hatoraguwe imbunda ebyiri aho uko kurasa kwabereye.

Abakora iperereza bavuze ko bakirimo barashakisha impamvu y’icyo gitero, ariko umucamanza mukuru w’akarere ka El Paso uwo mujyi uherereyemo, Michael Allen, yavuze ko abayobozi bakireba niba icyo cyaha cyakurikiranwa nk’igishingiye ku rwango.

Polisi yavuze ko uwo wakoze ubwo bugizi bwa nabi yitwa Anderson Lee Aldrich, akaba kugeza ubu mu maboko ya Polisi aho ari no kuvurwa ibikomere.

Prezida Joe Biden yavuze ko abakundana bahuje igitsina bamaze imyaka bangwa urwango rurenze urugero.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Polisi y’u Rwanda yegereje serivisi ya ‘Control Technique’ abo mu Karere ka Rubavu

Kuva kuri uyu wa Mbere tariki 21 Ugushyingo, Polisi y'u Rwanda iregereza serivisi zo gusuzuma ubuziranenge bw'ibinyabiziga abatuye n'abakorera mu Karere ka Rubavu mu rwego rwo kubafasha kubona iyi serivisi mu buryo buboroheye. Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, yavuze ko biri muri gahunda ya Polisi yo kwegereza abaturage serivisi kugira ngo bazibonere hafi badakoze ingendo ndende. Yagize ati: "Serivise yo kugenzura ubuziranenge bw'ibinyabiziga […]

todayNovember 21, 2022 84

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%