Inkuru Nyamukuru

Abakuru b’ibihugu by’u Rwanda na RDC bagiye guhurira mu nama i Luanda

todayNovember 22, 2022 57

Background
share close

Perezida João Lourenço yatumiye i Luanda kuwa gatatu ba Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, Paul Kagame w’u Rwanda na Felix Tshisekedi wa DR Congo mu nama nshya ku kibazo cy’umutekano mucye mu burasirazuba bwa Congo, nk’uko bivugwa n’ibiro ntaramakuru Angop. 

Amakuru aturuka muri Angola avuga kandi ko Perezida Lourenço yanatumiye Uhuru Kenyatta umuhuza w’umuryango w’ibihugu bya Africa y’iburasirazuba (EAC) ku kibazo cya Congo. 

Lourenço, uyoboye inama mpuzamahanga ku karere k’ibiyaga bigari (CIRGL/ICGLR), amaze igihe ashyira umuhate mu kibazo cy’umutekano mucye mu burasirazuba bwa Congo. 

Muri Nyakanga yahuje Lourenço, yahuje Perezida Kagame na Felix Tshisekedi i Luanda. Aba bayobozi kandi bongeye guhuzwa na Perezida Emmanuel Macron w’Ubufaransa muri Nzeri i New York. 

Guverinoma ya Congo ishinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23 ubu umaze gufata ibice byinshi mu ntara ya Kivu ya ruguru, gusa ariko u Rwanda rwakomeje guhakana ibyo birego.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Mukansanga Salma yongeye gukora amateka mu gikombe cy’isi cy’abagabo

Umusifuzi w’umunyarwandakazi, Mukansanga Salima yanditse amateka kugeza ubu yo gusifura igikombe cy’Isi cy’abagabo ari umugore aho kuri uyu wa Kabiri arasifura umukino we wambere. Mukansanga Salima akaba yashyizwe mu itsinda ry’abasifuzi baza gusifura umukino wo mu itsinda rya Kane (D) uza guhuza u Bufaransa na Australia ku isaha ya saa 21h. Salima araba ari umusifuzi wa kane mu gihe umusifuzi wa mbere Victor Gomes kimwe n’umusifuzi wa mbere w’igitambaro bakomoka […]

todayNovember 22, 2022 2764

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%