Inkuru Nyamukuru

Abantu 162 bamaze guhitanwa n’umutingito muri Indoneziya

todayNovember 22, 2022 83

Background
share close

Muri Indoneziya, abashinzwe ubutabazi bakomeje gushakisha uko borokora abagwiriwe n’amazu, nyuma y’umutingito wangije ibitari bike ku wa Mbere.

Uyu mutingito kugeza ubu umaze guhitana ubuzima bw’abantu 162, n’ababarirwa mu magana bakomeretse, ku kirwa cya West Java.

Umukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibiza yavuze ko uwo mutingito wasenye amagorofa abarirwa mu magana. Umuyobozi w’iyo ntara, Ridwan Kamil, yavuze ko abantu barenga 13.000 basenyewe amazu n’uwo mutingito, kugeza ubu bakaba barashyizwe mu bigo byagenewe kwakira abahuye n’ibiza.

Kamil yavuze ko kubera amazu menshi yasenywe n’uyu mutingito akahwa ku bantu bishoboka ko imibare yabapfa ushobora kwiyongera. Yavuze ko kugeza ubu abantu 326 bakomeretse.

Uwo mutingito wibasiye ikirwa cya West Java muri Indonesia ku wa mbere wari ku gipimo cya 5.6.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Abajyanama mu bya gisirikare muri za Ambasade bigenzuriye aharasiwe umusirikare wa RDC

Abajyanama mu bya gisirikare bo muri ambasade z’ibihugu byabo mu Rwanda, Defences Attachés (DA) bagiye kwirebera uko ibintu byagenze umusirikare wa DRC akarasirwa mu karere ka Rubavu ku mupaka uhuza iki gihugu n’u Rwanda, ‘Petite Barrière’. Uyu musirikare yarashwe ubwo yambukaga w'u Rwanda mu buryo butemewe n'amategeko maze arasa ku ngabo z'u Rwanda zari ku burinzi izamu mu murenge wa Mbugangari. Ibi byabaye kuwa gatandatu, tariki 19 Ugushyingo 2022, ahagana […]

todayNovember 22, 2022 286 1

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%