Inkuru Nyamukuru

Mukansanga Salma yongeye gukora amateka mu gikombe cy’isi cy’abagabo

todayNovember 22, 2022 2764

Background
share close

Umusifuzi w’umunyarwandakazi, Mukansanga Salima yanditse amateka kugeza ubu yo gusifura igikombe cy’Isi cy’abagabo ari umugore aho kuri uyu wa Kabiri arasifura umukino we wambere.

Mukansanga Salima akaba yashyizwe mu itsinda ry’abasifuzi baza gusifura umukino wo mu itsinda rya Kane (D) uza guhuza u Bufaransa na Australia ku isaha ya saa 21h.

Salima araba ari umusifuzi wa kane mu gihe umusifuzi wa mbere Victor Gomes kimwe n’umusifuzi wa mbere w’igitambaro bakomoka muri Afurika y’Epfo, naho umusifuzi wa 2 w’igitambaro n’umunya-Lesotho, Souru Phatsone.

Mukansanga Salima agiye gusinfura igikombe cy’Isi nyuma yo gusifura igikombe cy’Afurika cy’abagabo giheruka kubera muri Cameroun cyegukanywe na Senegal.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Abantu 162 bamaze guhitanwa n’umutingito muri Indoneziya

Muri Indoneziya, abashinzwe ubutabazi bakomeje gushakisha uko borokora abagwiriwe n'amazu, nyuma y'umutingito wangije ibitari bike ku wa Mbere. Uyu mutingito kugeza ubu umaze guhitana ubuzima bw’abantu 162, n’ababarirwa mu magana bakomeretse, ku kirwa cya West Java. Umukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibiza yavuze ko uwo mutingito wasenye amagorofa abarirwa mu magana. Umuyobozi w’iyo ntara, Ridwan Kamil, yavuze ko abantu barenga 13.000 basenyewe amazu n'uwo mutingito, kugeza ubu bakaba barashyizwe mu bigo […]

todayNovember 22, 2022 83

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%