Ku munsi wa mbere wa Serivisi yo gusuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga hifashishwa imashini yimurwa, yegerejwe abo mu Karere ka Rubavu, hitabiriye ibinyabiziga 78 byabashije gukorerwa isuzuma mu buryo bwuzuye.
Nk’uko byatangajwe n’Ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Mucyo Rukundo, imashini yagaragaje ko imodoka 38 zujuje ubuziranenge mu gihe izindi 40 zatsinzwe igenzura rya mbere ba nyirazo basabwa gukosora amakosa ya mekanike yazigaragayeho.
CIP Rukundo yagize ati: “Ubwitabire ku munsi wa mbere bwari mu rugero. Ubusanzwe imashini ifite ubushobozi bwo gusuzuma imodoka zigera ku 120 ku munsi.”
Yakomeje agira ati: “Iyi mashini yimurwa izakorera mu Karere ka Rubavu kugeza ku wa Gatandatu tariki ya 26 Ugushyingo. Ni amahirwe kuri ba nyir’imodoka muri aka Karere no mu tundi turere duturanye nako, kugira ngo babashe gukoresha isuzuma mu buryo buboroheye, bamenye uko zihagaze kandi bakosore amakosa yose azigaragaraho mu rwego rwo gukumira impanuka zitwara ubuzima ziturutse ku kuba ibinyabiziga bitujuje ubuziranenge.”
Iyi serivisi yo gusuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga itangira kuva saa moya za mu gitondo kugeza saa Mbiri z’ijoro.
Ifasha ibindi bigo bisuzuma imiterere y’ibinyabiziga mu rwego rwo korohereza ba nyir’ibinyabiziga batuye kure y’Umujyi wa Kigali n’ahandi hari ibyo bigo ariho mu turere twa Musanze, Rwamagana na Huye, kubagabanyiriza urugendo bakoraga mu gushaka iyi serivisi.
Perezida wa Kenya, William Ruto, yongeye gushimangira ubushake bw'igihugu cye mu bikorwa byo kugarura amahoro mu burasirazuba bwa DR Congo. Kuri uyu wa mbere, Ruto yahuye na mugenzi we wa Congo Felix Tshisekedi i Kinshasa, nyuma yo kugera muri iki gihugu ku cyumweru mu ruzinduko rw'akazi. Abayobozi bombi baganiriye kandi ku bufatanye hagati ya Kenya na DR Congo.Ku murongo w'ibyigwa kandi hari ikibazo cy'umutekano muke mu burasirazuba bwa DR Congo, […]
Post comments (0)