Inkuru Nyamukuru

Diamond Platnumz agiye gutaramira Abanyakigali

todayNovember 23, 2022 112

Background
share close

Umuhanzi Nasibu Abdul Juma Issack, uzwi ku izina rya ‘Diamond Platnumz’ ategerejwe i Kigali mu gitaramo cyizinjiza abantu mu minsi mikuru cyiswe ‘One People Concert’.

Iki gitaramo kizaba tariki 23 Ukuboza 2022, cyateguwe na East Gold Entertainment ifatanyije na Skol Rwanda.

East Gold Entertainment ni yo yateguye igitaramo cy’amateka umuhanzi The Ben yakoreye muri BK Arena ku wa 6 Kanama 2022, cyitwaga ‘Rwanda Rebirth Celebration Concert’.

Nta byinshi biratangazwa kuri iki gitaramo cya Diamond, haba ku biciro byo kwinjira ndetse n’aho kizabera.

Uyu muhanzi w’icyamamare muri Afurika by’umwihariko mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, Diamond Platnumz yaherukaga gutaramira Abanyakigali mu mwaka wa 2019, ubwo yitabiraga isozwa ry’ibitaramo bya ‘Iwacu na Muzika Festival’.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Mushikiwabo yashimiye abamwifurije imirimo myiza muri manda nshya

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bivuga Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, yashimiye abantu bose bamwifurije ishya n’ihirwe mu mirimo mishya yatorewe muri manda ya kabiri kuri uyu mwanya. Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Louise Mushikiwabo yagize ati “Abachou b’iwacu muraho! Mbashimiye byimazeyo ubutumwa bwiza mwakomeje kungezaho maze gutorerwa kongera kuyobora Francophonie. Nezezwa kandi ngaterwa ingufu mu mirimo nkora n’uko mfite iwacu. Twikomereze imihigo rero ibindi ni ‘problèmes gérables’ (ni ibibazo byakemuka). […]

todayNovember 23, 2022 47

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%