Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yakiriye Bwana Masahiro Imai, Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda ucyuye igihe.
Aba bayobozi bombi bahuye kuri uyu wa gatatu tariki 23 Ugushyingo 2022, bagirana ibiganiro byagarutse ku byagezweho mu mubano w’ibihugu byombi, ndetse n’ibikirimo gukorwa muri urwo rwego.
Ibi biganiro kandi byitabiriwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ububanyi n’Amahanga n’ubutwererane ushinzwe umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Prof Nshuti Manasseh.
Perezida Paul Kagame ubwo yitabiraga Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bahuriye mu Muryango w’ibihugu 20 bikize ku Isi (G20), yahuye na Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani Fumio Kishida.
Perezida Kagame na Fumio ibiganiro byabo byibanze ku kurebera hamwe uko u Rwanda n’u Buyapani byarushaho guteza imbere umubano n’ubutwererane mu nzego zitandukanye zirimo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, ibikorwaremezo n’ishoramari yaba irikozwe n’inzego za Leta cyangwa iz’abikorera.
Ku ruhande rw’u Rwanda ibi biganiro byanitabiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta ndetse na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana.
U Rwanda n’u Buyapani bisanganywe umubano mwiza ndetse n’ubutwererane mu nzego zitandukanye zirimo ubuhinzi, uburezi, ikoranabuhanga.
Post comments (0)