#Qatar2022: Qatar yaba yaratanze ruswa kugira ngo ibashe gutegura imikino y’igikombe cy’isi?
http://www.ktradio.rw/wp-content/uploads/2022/11/Inyanja-TWogamo-Igikombe-cyisi.mp3
KT Radio Real Talk, Great Music
Umukuru w’igihugu cy’ uBurundi, uyoboye umuryango wa Afrika y’uburasirazuba muri iki gihe, yerekeje i Luanda muri Angola, aho agiye guhura n’abandi bakuru b’ibihugu mu kwiga ku kibazo cy’umutekano mucye mu burasirazuba bwa DR Congo.
Perezida Ndayishimiye yahagurutse mu gihugu cye kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Ugushyingo 2022, nk’uko byatangajwe n’ibiro bishinzwe itangazamakuru muri Perezidansi y’u Burundi.
Uku guhura kw’abakuru b’ibihugu kwatumijweho na Perezida João Lourenço wa Angola usanzwe ari ari umuhuza mu bibazo by’u Rwanda na DRC.
Abakuru b’ibihugu batumiwe barimo Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, Felix Tshisekedi wa Congo na Evariste Ndayishimiye w’u Burundi. Hatumiwe kandi Uhuru Kenyatta, usanzwe ari umuhuza mu biganiro bya Congo.
Perezida Ndayishimiye aherutse kuganira France 24, avuga ko “kwemera kwicarana ari intambwe ikomeye”.
Leta ya Congo ishinja u Rwanda kushyigikira umutwe wa M23 kugeza ubu umaze kwigarurira igice kinini cya Kivu y’Amajyaruguru. Ibi birego u Rwanda rwakomeje kubihakana ahubwo rugashinja Ingabo za Congo kugirana ubufatanye n’umutwe wa FDLR ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Muri Nyakanga uyu mwaka, Perezida Lourenço nabwo yahuje Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda na mugenzi we wa Congo mu biganiro byabereye i Luanda. Aba bayobozi bombi kandi bahuriye i New York babifashijwemo na Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron. Gusa uku guhura kose ntacyo kwagezeho kuko umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi ugikomeje kwiyongera.
Icyo kibazo kandi cyaganiriweho n’umukuru w’Igihugu cy’u Burundi Evariste Ndayishimiye na Emmanuel Macron ubwo bahuriraga mu nama y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma bo mu muryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa yabereye mu gihugu cya Tunisie, mu cyumweru gishize.
Aba bayobozi bahurije ko umutwe wa M23 usabwa kuva mu turere wigaririye kugirango ibiganiro by’amahoro bikomeze. Hagati aho, ibihugu byo mu karere ka Afrika y’uburasirazuba byiyemeje kohereza ingabo zijya gufasha kurwanya imitwe irwanira mu burasirazuba bwa Congo.
Ibihugu by’u Burundi, Kenya, Uganda na Sudani y’Epfo nibyo bizohereza abasirikare muri ubwo butumwa.
Written by: KT Radio Team
http://www.ktradio.rw/wp-content/uploads/2022/11/Inyanja-TWogamo-Igikombe-cyisi.mp3
Copyright © 2025 KT Radio. All Rights Reserved.
Post comments (0)