Uganda irateganya kohereza mu mpera z’uku kwezi kw’Ugushyingo abandi basirikare bagera ku 1000 biyongera kubari mu burasirazauba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo. Umuvugizi w’igisirikare cya Uganda yatangaje ku wa Kabiri ko bazaba boherejwe mu rwego rw’akarere mu guhangana n’inyeshyamba zigabije iki gihugu.
Ako karere kamaze amezi mu ntambara zongeye kwaduka hagati y’abasirikare ba leta ya Congo n’umutwe w’inyeshyamba wa M23. Izi ntambara zatumye ibihugu bihuriye muri EAC byemeranya kurungika ingabo z’akarere guhagarika uko gushyamirana.
Abasirikare ba Kenya bo bamaze kugera muri RDC tariki 12 Ugushyingo. Umuvugizi w’igisirikare cya Uganda, Felix Kulayigye, yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, ko ingabo za Uganda arizo zigiye gukurikira mu minsi ya vuba.
Post comments (0)