Inkuru Nyamukuru

Umukobwa wa Kobe Bryant atewe ubwoba n’umugabo uhora amukurikirana wifuza ko babyarana

todayNovember 23, 2022 168

Background
share close

Natalia Bryant, umukobwa w’imfura w’igihangange mu mukino w’intoki wa basketball, Kobe Bryant avuga ko afite ubwoba kuko arimo guhigwa n’umuntu ufite amateka y’ubugizi bwa nabi bwitwaje intwaro.

Natalia Bryant, uyu mukobwa w’imyaka 19 ibi yabibwiye urukiko ku wa mbere kugira ngo rumurinde umugabo w’imyaka 32 uhora amukurikirana nk’uko ikinyamakuru cya TMZ kibivuga.

Mu nyandiko z’urukiko, TMZ ivuga ko yabonye, Natalia avuga ko uwo mugabo yagerageje kumuvugisha mu myaka ibiri ishize, akavuga ko uwo afite ikibazo cyo kwibwira yibeshya ko bakundana.Natalia avuga ko atarigera ahura cyangwa avugana n’uwo mugabo.

Kuva icyo gihe uwo mugabo ngo agerageza gushaka uko yabona Natalia, aribyo bikomeje kumutera ubwoba. Gusa uyu mugabo ntaragira icyo avuga ku birego bya Natalia.

Natalia yapfushije se, Kobe, na murumuna we Gianna mu mpanuka y’indege yabaye mu 2020. Yasigaranye na nyina Vanessa na barumuna be Bianka, na Capri.

TMZ ivuga ko umugabo ugenda kuri Natalia yagaragaye ku nzu ya kaminuza yigaho muri California, rimwe akanagera ku ishuri rye agendagenda hafi y’inzu.

Inyandiko z’urukiko zivuga ko biteye ubwoba kuko uyu mugabo, wigeze gufungwa ku byaha birimo ibikoreshejwe imbunda, n’ubu ari muri gahunda yo kugura imbunda ebyiri, nk’uko TMZ ibivuga.

Natalia avuga ko uyu mugabo yigeze kumwandikira ubutumwa bwite burimo ifoto ya se Kobe Bryant, akamusaba ko babyarana umwana usa na Kobe, ndetse yongeraho n’ifoto y’umutima utukura.

“Yarakoze kukubyara, nizeye ko twamubyara [Kobe].”

Inyandiko z’urukiko zivuga ko uwo mugabo yizeye ko “bazabyarana umwana usa na Kobe”.

Natalia Bryant asaba urukiko gutegeka ko uyu mugabo atagomba kurenga hafi 200m yegera Natalia, yaba mu rugo, aho akora, ku ishuri, cyangwa ku modoka ye.

TMZ ivuga ko polisi ya Los Angeles iri kuri iki kirego, mu gihe urukiko rutarafata icyemezo kuri icyo kirego.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Diamond Platnumz agiye gutaramira Abanyakigali

Umuhanzi Nasibu Abdul Juma Issack, uzwi ku izina rya ‘Diamond Platnumz’ ategerejwe i Kigali mu gitaramo cyizinjiza abantu mu minsi mikuru cyiswe ‘One People Concert’. Iki gitaramo kizaba tariki 23 Ukuboza 2022, cyateguwe na East Gold Entertainment ifatanyije na Skol Rwanda. East Gold Entertainment ni yo yateguye igitaramo cy’amateka umuhanzi The Ben yakoreye muri BK Arena ku wa 6 Kanama 2022, cyitwaga ‘Rwanda Rebirth Celebration Concert’. Nta byinshi biratangazwa kuri […]

todayNovember 23, 2022 112

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%