Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yakiriye Ambasaderi w’u Buyapani ucyuye igihe
Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yakiriye Bwana Masahiro Imai, Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda ucyuye igihe. Aba bayobozi bombi bahuye kuri uyu wa gatatu tariki 23 Ugushyingo 2022, bagirana ibiganiro byagarutse ku byagezweho mu mubano w'ibihugu byombi, ndetse n'ibikirimo gukorwa muri urwo rwego. Ibi biganiro kandi byitabiriwe n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'ububanyi n'Amahanga n'ubutwererane ushinzwe umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Prof Nshuti Manasseh. Perezida Paul Kagame ubwo yitabiraga Inama y’Abakuru b’Ibihugu na […]
Post comments (0)