Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yageze muri Niger aho yitabiriye inama ku bukungu n’inganda

todayNovember 24, 2022 52

Background
share close

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Kane tariki 24 Ugushyingo yageze i Niamey muri Niger aho yitabiriye inama idasanzwe y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yiga ku bukungu n’inganda.

Iyi nama yakiriwe na Perezida wa Niger, Mohamed Bazoum yateraniye muri icyo gihugu kuva ku wa 20-25 Ugushyingo 2022, aho igaruka no ku bijyanye n’isoko rusange rya Afurika.

Insanganyamatsiko yayo igaruka ku ‘guteza imbere urwego rw’inganda muri Afurika nta wuhejwe kandi hatirengagijwe izindi nzego z’ubukungu’.

Raporo ku mpinduramatwara mu by’inganda muri Afurika, ivuga ko uyu mugabane uzungukira mu bikorwa bya politiki yo guhanga udushya no kwita cyane ku mahirwe ahari.

Iyi nama yabimburiwe n’izindi zifitanye isano n’Inteko ya Afurika Yunze Ubumwe mu ntangiriro z’Ugushyingo zirimo iz’abayobozi bakuru n’abaminisitiri bashinzwe inganda, ubukungu n’isoko rusange rya Afurika.

Ni inama igamije kwerekana ubushake bwa Afurika bwo guteza imbere inganda nk’imwe mu nkingi zikomeye ziganisha uyu mugabane ku iterambere ry’ubukungu burambye nk’uko biteganyijwe mu cyerekezo cya 2063 n’icya 2030.

Abayobozi b’a Afurika bagaragaje ko ari ngombwa guhindura imikorere bakareka gukomeza kwishingikiriza ibihugu byo mu burengerazuba, barushaho kwihutisha iterambere ry’inganda ku mugabane bijyana no guha imbaraga ubucuruzi bw’imbere muri Afurika ibi ariko bigashimangirwa n’imikorere y’isoko rusange rya Afurika (AfCFTA).

Ni muri urwo rwego abakuru b’ibihugu bya Afurika bakomeje guterana kugira ngo basuzume uburyo bwo gukemura ibibazo biri mu isoko rihuriyemo n’abaturage miliyari 1.3 hamwe n’umusaruro mbumbe wa tiriyari 3.4 mu madorali.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Ghana igiye kujya itanga zahabu mu kugura ibikomoka kuri peterori

Ghana yafashe umwanzuro wo kujya igura ibikomoka kuri peterori ikoresheje zahabu aho gukoresha amadolari. Visi Perezida wa Ghana, Mahamudu Bawumia, yasobanuye ko uwo mwanzuro ugamije gushaka igisubizo ku kibazo cy’amadovize akomeje kugabanuka bikomeye mu bubiko. Uko ibintu bimeze muri iki gihe, birimo gutuma agaciro k’ifaranga ryo muri Ghana ryitwa, cedi, kagabanuka mu gihe ubuzima bw’abaturage nabwo bukomeje guhenda kurushaho. Visi-Prezida Bawumia avuga ko uwo mwanzuro mushya mugihe washyirwa mu bikorwa […]

todayNovember 24, 2022 75

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%