Inkuru Nyamukuru

Excel Security Ltd yambuwe uburenganzira bwo gutanga serivisi z’umutekano

todayNovember 25, 2022 55

Background
share close

Polisi y’u Rwandata yatangaje ko ihagaritse ikigo cya Excel Security Ltd cyatangaga serivise z’umutekano kubera kutubahiriza amategeko.

Bamwe mu bashinzwe umutekano muri Excel Security Ltd (Ifoto: Internet)

Itangazo rya Polisi rivuga ko Excel Security Ltd yatswe uburenganzira bwo gukomeza gutanga izi serivise guhera tariki ya 15 Ukuboza 2022.

Polisi ivuga ko iki cyenezo gifashwe hashingiwe ku itegeko No 16Bis ryo ku wa 07/09/2020 rigenga serivise z’umutekano zitangwa n’abikorera cyane cyane mu ngingo zaryo za 17 na 18 ziha ububasha Polisi y’u Rwanda bwo kwambura ibigo by’abikorera ububasha bwo gukomeza gutanga serivise z’umutekano igihe bitubahirije amategeko.

Iri tangazo nta byinshi risobanura ku mpamvu zatumye iki kigo gihagarikwa.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yageze muri Niger aho yitabiriye inama ku bukungu n’inganda

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Kane tariki 24 Ugushyingo yageze i Niamey muri Niger aho yitabiriye inama idasanzwe y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yiga ku bukungu n'inganda. Iyi nama yakiriwe na Perezida wa Niger, Mohamed Bazoum yateraniye muri icyo gihugu kuva ku wa 20-25 Ugushyingo 2022, aho igaruka no ku bijyanye n’isoko rusange rya Afurika. Insanganyamatsiko yayo igaruka ku ‘guteza imbere urwego rw’inganda muri Afurika nta wuhejwe kandi hatirengagijwe […]

todayNovember 24, 2022 52

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%