Inkuru Nyamukuru

Gicumbi: Aracyekwaho kwica umugore we

todayNovember 25, 2022 60

Background
share close

Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye bwa Gicumbi tariki 21 Ugushyingo 2022, bwashyikirijwe dosiye iregwamo umugabo w’imyaka 26 y’amavuko utuye mu karere ka Rulindo, ucyekwaho icyaha cyo kwica umugore bashyingiranywe byemewe n’amategeko.

Uyu muryango wari utuye mu murenge wa Shyorongi, Akagari ka muvumu, Umudugudu wa muvumu, ari naho icyaha cyabereye.

Icyo cyaha yagikoze tariki ya 16 Ugushyingo 2022, ubwo yatahaga iwe mu rugo ku mugoroba agatangira gukimbirana n’umugore we avuga ko yabonye umugabo asohotse iwe yiruka bavuga ko yarimo gusambana n’umugore we.

Amakuru aturuka aho uyu mugabo atuye avuga ko atari ubwa mbere yari agerageje kwica uyu mugore we kuko n’umwaka ushize yamutemye mu gahanga agatoroka, nyuma aza kwiyunga n’umugore we basabana imbabazi bongera barabana.

Uyu mugabao ashinjwa kandi kuba yarangwaga n’imyifatire mibi irimo ubusinzi.

Naramuka ahamwe n’icyaha, azahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu, hashingiwe ku ngingo ya 107 y’itegeko no Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

BK na MTN batangije umushinga uzongera umubare w’abatunze Smartphones

Ikigo cy’itumanaho n’ikoranabuhanga cya MTN Rwanda ku bufatanye na Banki ya Kigali, batangije umushinga uzafasha buri muntu wese ubishaka gutunga telefone zigezweho zigendanwa (Smartphones) bijyanye n’ubushobozi bwe. Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr. Diane Karusisi Ni umushinga wiswe ‘Macye Macye’ aho buri wese ubyifuza ashobora kwaka inguzanyo ya telefone yifuza akayihabwa, ubundi akajya yishyura macye macye yaba ku munsi, mu cyumweru cyangwa nyuma y’ukwezi bitewe n’ibyo yumva bishobora kumworohera, […]

todayNovember 25, 2022 142

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%