Abakoresha ikiraro cya Nyabarongo gihuza Umujyi wa Kigali n’Intara y’Amajyepfo batangiye kugira impungenge ko ubuhahirane no kugenderana byagorana, igihe cyose umuhanda wose wakomeza kwika.
Imodoka ya Polisi ihagaze mu gihande cyangiritse, irimo gufasha ibinyabiziga kubisikanira mu gihande kitarangirika
Guhera ku wa Kane tariki 24 Ugushyingo 2022, imodoka ya Polisi ihagaze mu gihande cyamaze kwika cy’uwo muhanda, kugira ngo ifashe ibinyabiziga kubisikanira mu gihande kitarangirika.
Uwitwa Munyaneza ukoresha uwo muhanda, akeka ko byaba byatewe n’imyuzure ituruka ku mvura nyinshi yaguye mu Ntara zose z’Igihugu, ikaba yateye itaka ryatindishijwe umuhanda koroha no gusenya imiyoboro (bize) ihitisha amazi munsi y’umuhanda.
Munyaneza ati “Uko ibimodoka biremereye bigenda binyuraho no kuba amazi yabaye menshi akoroshya hasi, bishobora kugenda biba bibi kurushaho ugasanga umuhanda uracitse wose.”
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi(RTDA), Imena Munyampenda, yabwiye Kigali Today ko yahageze agasanga hakwiye gusanwa mu buryo bwihuse, n’ubwo hazategereza ko imyuzure igabanuka.
Imena yagize ati “Twashakaga gutangira kuhakora ariko amazi aruzuye, impamvu hitse ni uko amazi yakuyeho amabuye munsi, mu gihe cya bugufi turashaka kuhasana ariko tunahafitiye umushinga w’igihe kirekire.”
Umushinga w’igihe kirekire RTDA na Minisiteri y’Ibikorwaremezo muri rusange bahafitiye nk’uko Imena yakomeje abisobanura, ni ugusana umuhanda wose kuva ku Giticyinyoni kugera ku Bitaro bya Kabgayi i Muhanga.
Imena avuga ko guhera mu mwaka utaha wa 2023 bazatanga isoko ryo gukora uwo muhanda, ukazaba ugizwe n’ibice bine( 4 lanes) kuva i Kigali kugera muri Bishenyi(hirya yo ku Ruyenzi).
Imena avuga ko hagati aho mu gihe imyuzure irimo kugaragara yakomeza kwangiza urutindo rwa Nyabarongo, kujya mu Majyepfo byasaba gukoresha umuhanda Kigali-Bugesera-Nyanza n’ubwo utararangira gukorwa.
Kugeza ubu muri uyu muhanda Bugesera-Nyanza kuva i Nemba kugera i Rwabusoro(hareshya n’ibirometero 35km)kaburimbo imaze gushyirwamo, ariko kuva muri Rwabusoro kugera ku Gasoro(31km) umuhanda uracyari igitaka.
Perezida Paul Kagame yitabiriye isangira ry’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bitabiriye Inama idasanzwe y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika iri kubera muri Niger. Ibiro by'Umukuru w'Igihugu byatangaje ko iri sangira ryabaye mu ijoro ryo ku wa Kane tariki 24 Ugushyingo, bakirwa na Perezida Mohamed Bazoum, mu rwego rwo guha ikaze bagenzi be baturutse mu bihugu bya Afurika. Iki gikorwa kandi kitabiriwe n’abandi bayobozi barimo Perezida wa Guinea-Bissau, Umaro Sissoco Embaló, Muhammadu Buhari […]
Post comments (0)