Inkuru Nyamukuru

Itsinda rya Hillsong London ryageze i Kigali

todayNovember 25, 2022 48

Background
share close

Abagize Itsinda ry’Abahanzi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ryo mu Bwongereza, ’Hillsong London’ bageze mu Rwanda, aho bitabiriye igitaramo gikomeye cyo kuramya no guhimbaza cyiswe “Hillsong London Live in Kigali”.

Hillsong London, yageze i Kigali bari kumwe na Bishop Benjamin Dube ukomoka muri Afurika y’Epfo mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 24 Ugushyingo 2022.

Iki gitaramo giteganyijwe kuba kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Ugushyingo 2022, kikazabera muri BK Arena.

Uretse Hillsong London na Bishop Benjamin Dube uri mu baramyi bakomeye muri Afurika, iki gitaramo kizaririmbamo na Aimé Uwimana.

Abateguye iki gitaramo batangaje ko impamvu bongeye gutumira iri tsinda rya Hillsong London ari uko ubwo baheruka mu Rwanda muri 2019 bakoze igitaramo cyiza cyakoze ku mitima ya benshi.

Bikazaba n’umwihariko wo guha umwanya abakunda indirimbo zo kuramya no guhimbaza mu muziki w’umwimerere.

Kwinjira muri iki gitaramo cyateguwe na Rwanda Events ifatanyije na AFLEWO Rwanda ni 5000 Frw mu myanya isanzwe, 20 000 Frw muri VIP na 50 000 Frw muri VVIP.

Amatike yo kwinjira mu gitaramo agurishirizwa kuri BK Arena no mu buryo bw’ikoranabuhanga binyuze ku rubuga rwa www.ticqet.rw

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Excel Security Ltd yambuwe uburenganzira bwo gutanga serivisi z’umutekano

Polisi y’u Rwandata yatangaje ko ihagaritse ikigo cya Excel Security Ltd cyatangaga serivise z’umutekano kubera kutubahiriza amategeko. Bamwe mu bashinzwe umutekano muri Excel Security Ltd (Ifoto: Internet) Itangazo rya Polisi rivuga ko Excel Security Ltd yatswe uburenganzira bwo gukomeza gutanga izi serivise guhera tariki ya 15 Ukuboza 2022. Polisi ivuga ko iki cyenezo gifashwe hashingiwe ku itegeko No 16Bis ryo ku wa 07/09/2020 rigenga serivise z’umutekano zitangwa n’abikorera cyane cyane […]

todayNovember 25, 2022 55

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%