Inkuru Nyamukuru

Ubuzima bwa Junior Multisystem bumerewe nabi

todayNovember 25, 2022 160

Background
share close

Ubuzima bwa Karamuka Jean Luc wamamaye nka Junior Multisystem, uri mu ba Producer beza u Rwanda rwagize bumerewe nabi, nyuma y’aho asabye abantu kumusengera.

Junior Multisystem mbere na nyuma yo gukora impanuka

Amakuru avuga ko Junior Multisystem amaze iminsi arembeye mu rugo kubera uburwayi bufitanye isano n’ingaruka zo gucibwa ukuboko.

Mu butumwa yanyujije kuri konti ye ya Facebook, yasabye abakunzi be kumusengera, ati “Pray for me” (Munsengere).

Muri Mata 2019, ni bwo Junior yakoze impanuka agonzwe n’imodoka bimuviramo gucibwa ukuboko kuko kwari kwangiritse.

Muri uyu mwaka ubwo yasurwaga n’itangazamakuru, yavuze ko akeneye ubuvuzi bwimbitse kugira ngo abe yakira neza, anahishura ko abayeho mu buzima bushaririye.

Junior arasaba abamukurikira kumusengera kuko ubuzima bwe bumerewe nabi

Icyo gihe Junior Multisystem yavuze ko nyuma y’igihe gito avuye mu bitaro, yatangiye kujya yumva uburibwe aho baciriye ukuboko, bigera aho birushaho kwiyongera.

Uyu mugabo wakoze indirimbo zakunzwe na benshi mu bakunzi ba muzika nyarwanda, ahamya ko igisigaye ari ukwiragiza Imana.

Zimwe mu ndirimbo Junior Multisystem yakoze harimo ‘Urudashoboka’ ya Knowless, ‘Umfatiye Runini’ ya Urban Boyz, ‘Ni ko Nabaye’ ya Zizou Alpacino, ‘Birarangiye’ ya Dream Boyz, n’izindi nyinshi zakunzwe.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Gicumbi: Aracyekwaho kwica umugore we

Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye bwa Gicumbi tariki 21 Ugushyingo 2022, bwashyikirijwe dosiye iregwamo umugabo w’imyaka 26 y’amavuko utuye mu karere ka Rulindo, ucyekwaho icyaha cyo kwica umugore bashyingiranywe byemewe n’amategeko. Uyu muryango wari utuye mu murenge wa Shyorongi, Akagari ka muvumu, Umudugudu wa muvumu, ari naho icyaha cyabereye. Icyo cyaha yagikoze tariki ya 16 Ugushyingo 2022, ubwo yatahaga iwe mu rugo ku mugoroba agatangira gukimbirana n’umugore we avuga ko yabonye umugabo […]

todayNovember 25, 2022 60

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%