Irushanwa ryo gutora Nyampinga w’u Rwanda rizwi nka Miss Rwanda mu 2023 ntabwo rizaba mu rwego rwo kubanza gushyira ku murongo ibibazo byose birivugwamo byanatumye uwariteguraga Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid afungwa.
Kugeza ubu hari amakuru avuga ko ubuyobozi bw’Inteko y’umuco bwamaze gufata icyemezo cyo gusubika iri rushanwa riherutse guhura n’ibibazo byatumye ryamburwa Rwanda Inspiration Back Up yari isanzwe iritegura.
Uku kutaba kwa Miss Rwanda 2023, bivuze ko Nyampinga wa 2022, Muheto azalomeza kwambara ikamba undi mwaka mu gihe hataraboneka umusimbura.
Nyuma yo kuryambura Rwanda Inspiration Back Up, Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco yahise iha Inteko y’Umuco inshingano zo gutegura amabwiriza agenga amarushanwa y’ubwiza mu Rwanda kugeza ubu aya akaba atarasohoka.
Uretse gutegura aya mabwiriza, Inteko y’Umuco yanahawe inshingano zo gukurikirana ibihembo by’abakobwa batsindiye amakamba atandukanye ndetse no gukomeza ibiganiro n’abaterankunga b’iri rushanwa.
Ibi bikiyongeraho gufata inshingano zo gutegura uburyo iri rushanwa ryakongera gutegurwa mu gihe kizaza ariko noneho rikaba riteguye ku buryo buri ku murongo budateye impungenge uwo ari we wese.
Si ubwa mbere iri rushanwa risubitswe kuko mu 2009 ubwo ryatangiraga umwaka wakurikiye ryahise risiba imyaka ibiri mbere y’uko ryongera kuba mu 2012. Icyo gihe nyuma y’umwaka nabwo ryongeye kutaba risubukurwa mu 2014.
Imyaka yari imaze kuba icyenda iri rushanwa riba buri mwaka.
Post comments (0)