Inkuru Nyamukuru

Malawi: Visi Perezida yatawe muri yombi aregwa ruswa

todayNovember 26, 2022 165

Background
share close

Ibiro bya Malawi bishinzwe kurwanya ruswa ACB, ku wa gatanu byatangaje ko Visi Perezida Saulos Klaus Chilima, yatawe muri yombi bitewe na ruswa imuvugwaho.

Chilima azagezwa imbere y’urukiko, aho azakurikiranwa ku byaha bitatu ashuinjwa  birimo imigenzereze ijyanye na ruswa nk’umukozi wa Leta, nk’uko bikubiye mu itangazo ry’ibiro bishinzwe kurwanya ruswa.

Iri tangazo rivuga ko Visi Perezida Dr. Saulos Klaus Chilima bivugwa ko hagati y’ukwezi kwa Werurwe n’Ukwakira 2021, yakiriye indonke mu buryo bw’amafaranga angana na 280,000 by’amadorari y’Amerika n’ibindi bintu yahawe na Zuneth Sattar, nk’ishimwe. Uyu mugabo ariko ahakana ibyo aregwa.

Muri Kamena, Chilima yambuwe ubudahangarwa ubwo yatangiraga gukurikiranwa n’Urwego rushinzwe kurwanya ruswa.

Dr. Saulos Klaus Chilima w’imyaka 49 yagiye ku butegetsi mu 2020, nyuma yo kwiyamamazanya na Perezida Lazarus Chakwera.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Ubushinjacyaha bwasabiye Prince Kid gufungwa imyaka 16

Ku wa gatanu tariki 25 Ugushyingo 2022 Urubanza rwa Ishimwe Dieudonne uzwi ku izina rya Prince Kid rwongeye kuburanishwa mu mizi humvwa n’abatangabuhamya bashya, ubushinjacyaha bumusabira gufungwa imyaka 16. Uru rubanza rwa Ishimwe Dieudonné washinze Rwanda Inspiration Back Up yari yahawe gutegura Miss Rwanda rwagombaga kuburanishwa tariki 17 Ugushyingo 2022, rusubikwa kubera inzitinzi zatanzwe na Prince Kid ndetse n’abamwunganira mu mateko bagaragaje bifuza ko abatangabuhamya bashya bagaragara mu rukiko bituma […]

todayNovember 26, 2022 129

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%