Inkuru Nyamukuru

Santrafurika: Ingabo z’u Rwanda zambitswe imidali y’ishimwe

todayNovember 26, 2022 133

Background
share close

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwa Loni bwo kubungabunga amahoro muri Centrafrique (MINUSCA), zambitswe imidali y’ishimwe y’Umuryango w’Abibumbye.

Ni igikorwa cyabereye i Bangui ku cyicaro cya RWABATT10 kiri mu birindiro by’ahitwa Socatel M’Poko ku wa Gatanu tariki 25 Ugushyingo 2022.

Intumwa idasanzwe y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Valentine Rugwabiza, wayoboye uyu muhango, yashimiye ingabo z’u Rwanda kugarura amahoro n’icyizere mu baturage ba Centrafrique.

Yagize ati “Ndifuza gushimira mwese ku bwa serivisi n’akazi mwakoze mutizigama none bikaba bibahesheje imidali; ibi birerekana imikorere yanyu yo gushyira mu bikorwa inshingano zanyu”.

Umuyobozi wa RWABATT10, Col Emery Kayumba, yavuze ko kwambikwa imidali ari ikintu kidasanzwe mu mwuga wa gisirikare, bikaba bibatera akanyabugabo kadasanzwe mu kuzuza inshingano bahabwa na MINUSCA.

Ibi birori kandi byitabiriwe n’abayobozi muri guverinoma ya Centrafrique, uhagarariye u Rwanda muri Centrafrique, Olivier Kayumba, abahagarariye MINUSCA, abanyarwanda baba muri iki gihugu n’abandi.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Umwe mu bavandimwe batatu bagufi bamamaye ku mbuga nkoranyambaga yitabye Imana

Abavandimwe batatu bamamaye kubera ibiganiro bagiye batanga mu bihe bitandukanye, bavuyemo umwe witwa Rudakubana Paul, akaba yitabye Imana kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Ugushyingo 2022 afite imyaka 56 y’ubukure. Rudakubana witabye Imana Aba bavandimwe bavuka mu Karere ka Muhanga mu Murenge wa Nyabinoni, ubu bakaba batuye mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Musanze, Akagari ka Cyabagarura, Umudugudu wa Bukane. Uko ari batatu bigeze kuganira n’Umunyamakuru wa Kigali Today mu mwaka […]

todayNovember 26, 2022 172

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%