Umuhango wo guhemba abahanzi bahize abandi muri ArtRwanda-Ubuhanzi wabaye ku wa Gatanu tariki 25 Ugushyingo 2022, witabirwa n’abayobozi mu nzego zitandukanye, urubyiruko n’abo mu miryango y’abari bitabiriye iri rushanwa.
Hahembwe imishinga itatu yahize indi, irimo umushinga witwa Anda Studio wo mu cyiciro cya Filimi no Gufata Amafoto, Himba Empire wamuritswe mu cyiciro cy’Indirimbo n’Imbyino na Growth Art Foundation wo mu cyiciro cy’Ubugeni.
Abahanzi bahize abandi muri ArtRwanda-Ubuhanzi bashimwe ndetse bahabwa sheki ya miliyoni 1Frw kuri buri muntu.
Barimo Ihirwe Jovite mu cyiciro cy’Indirimbo n’Imbyino, Niyomugabo Josue mu cyiciro cy’Ubusizi n’Ubuvanganzo, Ishimwe Diane mu cyiciro cy’Ubugeni.
Abandi bahanzi bahembwe nk’abahize abandi muri ArtRwanda-Ubuhanzi ni Tuyishime Anaclet mu cyiciro cy’Imideli, Ishimwe Samuel watsinze mu cyiciro cya Filimi no Gufata Amafoto na Mukingambeho Henriette watsinze mu cyiciro cy’Ikinamico n’Urwenya.
Ni mu gihe bose hamwe uko ari 60 bagiye kumara umwaka bahugurwa ku buryo bakwagura impano zabo, uko bazishakira ubushobozi ndetse no kuzibyaza umusaruro.
Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, Umutoni Sandrine
Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, Umutoni Sandrine yabwiye aba bahanzi ko bakwiye kujya bazirikana ko bagomba kubyaza umusaruro amahirwe adasanzwe bashyiriweho n’ubuyobozi bw’Igihugu.
Yagize ati “Tujye tuzirikana amahirwe yo kugira Igihugu; gitekanye, cyunze ubumwe, kandi giha amahirwe buri wese. Ubuyobozi bwacu bwaduhaye urubuga.”
Yagize ati “Munyemerere mwese, dufatanye gushimira Nyakubahwa Madamu First Lady, Umuyobozi mukuru wa Imbuto Foundation, ku muhate we uhoraho mu guteza imbere urubyiruko. Usibye gusa na ArtRwanda, yateje imbere gahunda nyinshi ziteza imbere urubyiruko.
Mu rwego rwo kubafasha kunoza akazi bakora mu nzego z’ibanze, ku itariki ya 26 Ugushyingo 2022 Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari hamwe n’abayobozi ba DASSO mu Karere ka Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo bahawe moto zizajya zibafasha mu kazi kabo. Abahawe moto bishimiye iki gikorwa, bakaba bahise bazitahanaUmunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Ingabire Assumpta, ni we washyikirije aba bayobozi b’Utugari n’aba DASSO moto 64 harimo n’Abahuzabikorwa ba DASSO 13. Ingabire yabwiye […]
Post comments (0)