Mu rwego rwo kubafasha kunoza akazi bakora mu nzego z’ibanze, ku itariki ya 26 Ugushyingo 2022 Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari hamwe n’abayobozi ba DASSO mu Karere ka Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo bahawe moto zizajya zibafasha mu kazi kabo.
Abahawe moto bishimiye iki gikorwa, bakaba bahise bazitahanaUmunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Ingabire Assumpta, ni we washyikirije aba bayobozi b’Utugari n’aba DASSO moto 64 harimo n’Abahuzabikorwa ba DASSO 13.
Ingabire yabwiye abahawe moto ko ubu nta rwitwazo rundi bafite rwatuma bategera abaturage. Abasaba kunoza imikorere kurushaho, kwegera abaturage urugo ku rundi no gutanga serivise nziza gukemura ibibazo by’abaturage, kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo.
Ati “Ni mu rwego rwo kwimakaza imiyoborere igamije kongera umusaruro w’ibyo mukora no kubongera ubushobozi bwo gutanga serivisi nziza”.
Indi mpamvu yo guhabwa izi moto Ingabire avuga ko byagaragaye ko Utugari tugize Imirenge dufite ubuso bunini ku buryo bitorohera Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari kugera muri buri Mudugudu n’amaguru, ndetse no kugera ku Biro by’Umurenge igihe yatumiwe mu nama kubera ingendo ndende bigatuma badatanga serivisi uko byifuzwa.
Umunyamabanga wa Leta, Ingabire Assumpta, yabasabye kunoza akazi
Bisengiyaremye Jean Pierre, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kirambi mu Murenge wa Nyagisozi asanga izi moto zigiye kubafasha cyane mu kazi kabo.
Ati: “Mu by’ukuri, twagorwaga n’amatike yo kugera ku baturage ngo tubarangirize imanza, tubakemurire ibibazo cyane cyane iby’amakimbirane yo mu miryango ndetse no gutanga raporo y’ibintu wigereyeho ntibyabaga byoroshye. Ndabona izi nzitwazo zikuweho, rwose ubu tugiye gutanga serivisi nziza.”
Kimwe n’ Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari, Abayobozi ba DASSO iyo bagiye mu bikorwa byo gufasha mu kubungabunga Umutekano mu Tugari, usanga bagira ikibazo cyo kugerayo byihuse kuko akenshi bagenda n’amaguru, koroherezwa mu buryo bwo kugera mu Tugari bikaba bizihutisha akazi.
Murigo Adiel, Umuhuzabikorwa wa DASSO mu Murenge wa Kibirizi, yavuze ko izi moto ari igikorwa cy’indashyikirwa utapfa kwiyumvisha ndetse kirenze uko abantu bagitekereza.
Ati “Iki gikorwa kirenze kuba moto nk’ikinyabiziga. Nkatwe dukorera mu Murenge uhana imbibi n’igihugu cy’u Burundi, tuba dusabwa ibintu byinshi nko kurwanya magendu, kugenzura ibyambu n’ibindi. Wasangaga umurenge utanga amafaranga menshi ngo tugenzure ibyambu bitatu kandi ugasanga ugenzuye nka kimwe ku munsi ariko niba tubonye ibikoresho, ibyambu bitatu tuzabigenzura mu munsi umwe rwose nta kibazo.”
Akarere ka Nyanza ni kamwe mu turere umunani tugize Intara y’Amajyepfo, kagizwe n’imirenge 10, Utugari 51 n’imidugudu 420, kakaba gatuwe n’abaturage 323,719 bari mu ngo 77,512 hakurikijwe ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire ryo mu mwaka wa 2022.
Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC, Ingabire Assumpta, na we yabahaye urugero rw’uko bazatwara moto
Abagize Inteko rusange ya ZIGAMA CSS, tariki 25 Ugushyingo 2022, bateraniye ku cyicaro gikuru cya RDF, ku Kimihurura, mu nteko rusange yaganiriye kandi yemeza gahunda y’ibikorwa bya ZIGAMA CSS mu 2023. Inteko rusange ya 37 yari iyobowe na Minisitiri w’Ingabo, Maj Gen Albert Murasira. Mu bandi bayitabiriye harimo umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda Gen. Jean Bosco Kazura, abayobozi batandukanye mu nzego z’umutekano ndetse na bamwe mu banyamuryango b’iki kigo cy’imari. […]
Post comments (0)