Inkuru Nyamukuru

Uganda: Uturere twa Mubende na Kassanda twongerewe igihe cya guma murugo

todayNovember 27, 2022 67

Background
share close

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yategetse ko igihe cy’ingamba zashyizweho mu gukumira icyorezo cya Ebola mu turere tubiri yagaragayemo cyane, cyongerwaho iminsi 21.

Uturere twongerewe igihe cy’ingamba zo guhangana na Ebola ni Mubende na Kassanda. Ingamba zo guhangana na Ebola zirimo ko utubari, utubyiniro n’ahahurira abantu benshi hafunzwe, ndetse ibinyabiziga bitwara ibiribwa bishyirwaho amasaha yo gukora.

Ebola kuva yakwaduka muri Uganda muri Nzeri uyu mwaka, imaze gukwira mu turere dutandukanye turimo umurwa mukuru, Kampala.

Abakorera mu rwego rw’ubuzima bemeza ko n’ubwo hari uturere tukivugwamwo Ebola, imibare y’abandura muri rusange yagabanutse. Prezida Museveni yavuze ko yishimiye uko ishusho y’ubwandu imeze magingo gusa ariko yumvikanisha ko bitavuze kujenjeka.

Minisiteri y’ubuzima yemeza ko icyorezo cya Ebola muri Uganda kimaze guhitana 42 mu 141 bayanduye.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Umunyarwandakazi yatorewe kuyobora Urugaga rw’Abavoka muri Afurika y’Iburasirazuba

Umunyamategeko w’umunyarwanda, Florida Kabasinga, yatorewe kuba Umunyamabanga Mukuru w’Urugaga rw’Abavoka muri Afurika y’Iburasirazuba (East African Law Society, EASLS). EALS ni ishyirahamwe ry'abavoka mu karere ka Afrika y'uburasirazuba rikaba ribarizwamo abanyamuryango barenga ibihumbi 19. Kabasinga ni umunyamategeko washinze ikigo gitanga serivisi mu by’amategeko, Certa Law kimaze kumenyekana cyane mu Rwanda, nk'uko the New Times ibitangaza. Afite uburambe bw'imyaka hafi 20 mu bijyanye n’amategeko mpuzamahanga mpanabyaha, dore ko kuva mu 2003 kugeza […]

todayNovember 27, 2022 72

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%