Umunyamategeko w’umunyarwanda, Florida Kabasinga, yatorewe kuba Umunyamabanga Mukuru w’Urugaga rw’Abavoka muri Afurika y’Iburasirazuba (East African Law Society, EASLS).
EALS ni ishyirahamwe ry’abavoka mu karere ka Afrika y’uburasirazuba rikaba ribarizwamo abanyamuryango barenga ibihumbi 19.
Kabasinga ni umunyamategeko washinze ikigo gitanga serivisi mu by’amategeko, Certa Law kimaze kumenyekana cyane mu Rwanda, nk’uko the New Times ibitangaza.
Afite uburambe bw’imyaka hafi 20 mu bijyanye n’amategeko mpuzamahanga mpanabyaha, dore ko kuva mu 2003 kugeza mu 2012, Kabasinga yari Umushinjacyaha mu Rukiko Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda i Arusha muri Tanzania (ICTR).
Kuva muri Nyakanga 2013 kugeza muri Mutarama 2016, yabaye umujyanama mu by’amategeko w’Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika y’u Rwanda n’uw’umushinjacyaha wari ushinzwe gukurikirana ibyaha mpuzamahanga.
Yatangaga ubujyanama ku byerekeye gutegura manda zo guta muri yombi abakekwaho Jenoside bihishe mu mahanga no gusaba ko boherezwa mu Rwanda, gukora iperereza no kugenza ibyaha mpuzamahanga.
Usibye inshingano ze nshya yahawe, ni na Perezida wa Komite ishinzwe gukemura amakimbirane muri Afurika y’Iburasirazuba akaba n’umwe mu banyamuryango b’Urugaga rw’Abavoka muri Amerika.
Kabasinga afite impamyabumenyi ihanitse mu by’amategeko y’uburenganzira bwa muntu yakuye muri kaminuza ya Notre Dame muri Indiana, muri Amerika.
Urugaga rw’Abavoka muri Afurika y’Iburasirazuba (EALS) rwashinzwe mu 1995 muri Tanzania. Rubarizwamo ingaga zirimo urwa Uganda, u Burundi, Kenya, u Rwanda, Tanganyika, Zanzibar na Sudani y’Epfo.
Post comments (0)