Inkuru Nyamukuru

M23 Ntiyitabiriye ibiganiro bihuza imitwe y’inyeshyamba na Leta ya Congo

todayNovember 28, 2022 79

Background
share close

Ku nshuro ya gatatu, i Nairobi muri Kenya hateraniye Inama ku biganiro bigaruka ku kibazo cy’umutekano muke uri mu burasirazuba bwa Congo.

Umuhuza muri ibi biganiro, Uhuru Kenyatta yabwiye Abanye-Congo ko aribo bagomba gushaka umuti w’ibibazo byabo, abandi bose basigaye bakazaza kubafasha gusa.

Umuyobozi w’umuryango wa Afrika y’uburasirazuba EAC, Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye yasabye abashyamiranye muri RDC kurebera ku rugero rw’igihugu cye gisigaye cyohereza ingabo gufasha ibindi bihugu nyuma y’amasezerano ya Arusha yatumye Abarundi bahagarika intambara.

Felix Tshisekedi wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo na we yatangaje ko intambara igomba guhagarara.

Muri ibi biganiro bizamara imisi itandatu bikitabirwa n’imitwe y’inyeshamaba irenga 40, bamwe mu bazabyitabira ntabwo baragera muri Kenya, nk’uko Ijwi ry’Amerika ribitangaza.

Umutwe wa M23 umaze imisi wigarurira uduce tutari duke mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru, ntiwitabiriye ibyo biganiro. Gusa umuyobozi wawo, Bertrand Bisimwa, ku wa gatanu w’icyumweru gishize yari yatangaje ko M23 yifuza guhura n’umuhuza ku bibazo bya Congo.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Rubavu: Imodoka hafi 700 zakorewe isuzuma ry’ubuziranenge

Ku wa Gatandatu tariki 26 Ugushyingo, Polisi y'u Rwanda, Ishami rishinzwe kugenzura imiterere y'ibinyabiziga ryasoje serivisi yo gusuzuma ibinyabiziga hifashishijwe imashini isuzuma ubuziranenge bw'ibinyabiziga yimurwa yatangirwaga mu Karere ka Rubavu. Imodoka zigera kuri 694, nizo zakorwe isuzuma mu gihe cy'iminsi itandatu. Iyi servisi yakoreraga muri aka Karere kuva ku wa Mbere tariki 21Ugushyingo, nyuma y'uko yabanje gutangirwa mu Karere ka Rusizi mu rwego rwo gufasha ba nyir'ibinyabiziga bo muri utu […]

todayNovember 28, 2022 80

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%