Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwataye muri yombi abakozi batanu bo mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC, bazira gutanga amasoko mu buryo butemewe.
Dr. Thierry Murangira, Umuvugizi wa RIB, yemeje ko ku ya 26 Ugushyingo, aribwo aba bakozi batawe muri yombi. Nk’uko inkuru ya The New Times ibitangaza.
Aba uko ari batanu barimo James Kamanzi wari Umuyobozi mukuru wungirije muri RBC, Fidele Rwema, wari umukozi wa RBC mu karere ka Karongi, Fidele Ndayisenga, Jean Pierre Ndyambaje na Leoncie Kayiranga, bose bari basanzwe bagize komite ishinzwe gutanga amasoko muri RBC.
Aba bakekwa bafungiye kuri Sitasiyo za RIB za Kicukiro, Kimironko na Rwezamenyo mu gihe iperereza rigikomeje.
Icyaha aba bose bakekwaho cyo gutanga amasoko mu buryo bunyuranyije n’amategeko gihanwa n’ingingo 188 gutanga isoko rya Leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Post comments (0)