Inkuru Nyamukuru

Rubavu: Imodoka hafi 700 zakorewe isuzuma ry’ubuziranenge

todayNovember 28, 2022 74

Background
share close

Ku wa Gatandatu tariki 26 Ugushyingo, Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe kugenzura imiterere y’ibinyabiziga ryasoje serivisi yo gusuzuma ibinyabiziga hifashishijwe imashini isuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga yimurwa yatangirwaga mu Karere ka Rubavu.

Imodoka zigera kuri 694, nizo zakorwe isuzuma mu gihe cy’iminsi itandatu.

Iyi servisi yakoreraga muri aka Karere kuva ku wa Mbere tariki 21Ugushyingo, nyuma y’uko yabanje gutangirwa mu Karere ka Rusizi mu rwego rwo gufasha ba nyir’ibinyabiziga bo muri utu turere n’abaduturiye kuyibona mu buryo buboroheye badakoze ingendo ndende.

Assistant Commissioner of Police (ACP) Aloys Munana, Uyobora ishami rishinzwe gusuzuma imiterere y’ibinyabiziga, yavuze ko iyi serivisi yashyiriweho gufasha abafite ibinyabiziga kuyibona ku buryo buboroheye kandi ko birimo gutanga umusaruro.

Yagize ati: “Iyi serivisi ikoresha imashini ibasha kwimurirwa hirya no hino, irimo gufasha ba nyir’ibinyabiziga gusuzumisha ubuziranenge bwabyo badakoze ingendo ndende bajya kuyishaka mu bigo bisanzwe biyitanga.”

Yakomeje agira ati: “Birimo gutanga umusaruro kuko mu cyumweru cyabanje twakoreye imodoka 500 mu Karere ka Rusizi, mu gihe muri iki cyumweru dusoje, tumaze gukorera imodoka 694 mu Karere ka Rubavu zirimo 322 zari zujuje ubuziranenge na 372 zatsinzwe igenzura rya mbere ba nyirazo basabwa kujya gukosora amakosa ya mekanike zagaragaje.”

Mu bisuzumwa ku binyabiziga harimo; uburemere kuri buri mutambiko, feri, icyerekezo cy’ ibitara bimurika cyane, ibyotsi bivuburwa n’imodoka, moteri, uburinganire bw’amapine, Ijeki kabuhariwe (ikoreshwa kuri fosse), niba imodoka itayumbayumba, Kompureseri y’umwuka n’igipimo cyo guhaga imipira n’ibindi.

ACP Munana yavuze ko ibinyabiziga byatsinzwe igenzura rya mbere ahanini byarezwe amakosa yiganjemo; kuvubura ibyotsi no kudakora neza kwa feri.

Gusuzuma imiterere y’ibinyabiziga biteganywa n’iteka rya Perezida No. 85/01 ryo ku wa 02/09/2002 rishyiraho amabwiriza rusange agenga imihanda n’uburyo bwo kuyigendamo.

Uretse iyi serivisi ikorwa hifashishijwe imashini yimurwa, hari ibindi bigo bine byashyiriweho gusuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga biherereye mu Mujyi wa Kigali, Rwamagana, Huye no mu Karere ka Musanze bifite ubushobozi bwo gusuzuma ibinyabiziga bigera ku 1100 ku munsi.Iyi serivisi biteganyijwe ko izakomeza kuzengurutswa intara zose, mu minsi iri imbere izegerezwa abo mu Karere ka Karongi.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Umuguzi uzahaha ntasabe Fagitire ya EBM azajya ahanwa

Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro cyatangaje ibihano bizahabwa umuguzi utatse inyemezabuguzi ya EBM ndetse n’umucuruzi utayitanze. Ibi yabitangaje nyuma y’inama yakozwe tariki ya 25 Ugushyingo 2022 yafatiwemo ingamba zigomba gutuma abacuruzi batanyeyereza imisoro ndetse no gukangurira abaguzi kwibuka gusaba fagitire ya EBM. Komiseri ushinzwe imisoro y’imbere mu gihugu; Batamuriza yavuze ko inyemezabuguzi ya EBM yatangiye gukoreshwa mu mwaka wa 2013 hagamijwe gukemura ikibazo cy’uko wasangaga hari abacuruzi banyereza imisoro. Yongeyeho ko […]

todayNovember 28, 2022 130

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%