Inkuru Nyamukuru

Umuguzi uzahaha ntasabe Fagitire ya EBM azajya ahanwa

todayNovember 28, 2022 137

Background
share close

Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro cyatangaje ibihano bizahabwa umuguzi utatse inyemezabuguzi ya EBM ndetse n’umucuruzi utayitanze.

Ibi yabitangaje nyuma y’inama yakozwe tariki ya 25 Ugushyingo 2022 yafatiwemo ingamba zigomba gutuma abacuruzi batanyeyereza imisoro ndetse no gukangurira abaguzi kwibuka gusaba fagitire ya EBM.

Komiseri ushinzwe imisoro y’imbere mu gihugu; Batamuriza yavuze ko inyemezabuguzi ya EBM yatangiye gukoreshwa mu mwaka wa 2013 hagamijwe gukemura ikibazo cy’uko wasangaga hari abacuruzi banyereza imisoro. Yongeyeho ko kuva icyo gihe, hagiye habaho ubukangurambaga bwo gushishikariza abacuruzi kujya batanga EBM ndetse n’abaturage kujya bayisaba igihe baguze ibicuruzwa, ariko na n’ubu haracyari ikibazo cy’abacuruzi usanga badatanga inyemezabuguzi uko bikwiriye.

Mu itanganzo yashyize ahagaragara rivuga ko bimaze kugaragara ko hari abacuruzi binangiye bakaba bakomeje kudatanga inyemezabuguzi za EBM cyangwa abahitishamo umuguzi kumuha cyangwa kutamuha inyemezabuguzi ya EBM.

Ikigo cy’imisoro n’amahoro kiramenyesha abacuruzi n’abaguzi ko uwo muco ugomba gucika burundu mu Rwanda. Ni muri urwo rwego ingamba zikurikira zafashwe:

1.Ingamba ya mbere ni umuguzi wese udafite inyemezabuguzi ya EBM yaguriyeho ibicuruzwa afite ibyo bicuruzwa bizajya bifatwa bitezwe cyamunara.

2. Umucuruzi wese uzafatwa yacuruje atatanze inyemezabuguzi ya EBM azacibwa ibihano

3.Hazakorwa ubugenzuzi bw’ububiko bw’ibicuruzwa bye kugirango ibyo yacuruje byose atabitangiye inyemezabuguzi ya EBM abicirirwe umusoro byose.

4. Azakurikiranwa mu butabera ku cyaha cyo kunyereza umusoro abigambiriye kd ubucuruzi bwe buzafungwa mu gihe cy’iminsi 30.

Abantu bose bakorewe inyandiko mvugo imenyesha icyaha cyo gucuruza udatanga imyemezabuguzi ya EBM cyangwa itubya umusoro ndetse bakanatangazwa mu bitangazamakuru barasabwa kuba bamaze kwishyura amande baciwe bitarenze ku wa mbere tariki ya 28 Ugushyingo 2022, abatazabyubahiriza bazafungirwa ubucuruzi kubera ko bacuruje batubahiriza amategeko.

Batamuriza Hajara, Komiseri w’imisoro y’imbere mu Gihugu

Batamuriza yagize ati: haracyari abacuruzi batanga inyemezabuguzi ya EBM ituzuye aho usanga umuguzi agura ibicuruzwa by’amafaranga runaka agahabwa EBM iriho amafaranga macye hagamijwe kunyereza imisoro.

Haracyari imbogamizi z’abacuruzi badatanga inyemezabuguzi ya EBM mu buryo buhoraho, ikibazo cy’abacuruzi batumiza ibicuruzwa mu mahanga bagahimba inyemezabuguzi muri gasutamo, ikibazo cy’inganda zitumiza ibikoresho mu mahanga zigakora imenyekanisha ridafite ukuri, inganda zitanga inyemezabuguzi idahwanye n’amafaranga abaguzi bishyuye, ndetse n’ikibazo cy’abaguzi badasaba inyemezabuguzi ya EBM igihe baguze ibicuruzwa.”

Uwumukiza Chantal akaorera ubucuruzi mu isoko rya Kicukiro avuga ko ubu ubwo hasohotse izi ngamba bagomba kubyubahiriza kugirango batazacibwa ibi bihano byose.

Ati “Ni ukubyubahiriza nta kundi gusa bakwiye kureba ku bantu bakora ubucuruzi buciriritse kugirango batazahita bagwa mu gihombo kubera gusorera ikintu cyose acuruje”.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Ntucikwe n’ikiganiro ‘EdTech Monday’ kivuga ku ikoranabuhanga mu burezi

Ikiganiro EdTech Monday gikorwa ku bufatanye na Mastercard Foundation kikagaruka ku iterambere mu burezi bushingiye ku ikoranabuhanga, aho cyibanda ku nsanganyamatsiko zitandukanye. Ikiganiro cya EdTech cyo muri uku kwezi k’Ugushyingo kiragaruka ku nsanganyamatsiko igira iti: “Ubufatanye hagati ya Leta n’abikorera mu guteza imbere uburezi bwifashisha ikoranabuhanga mu Rwanda.” Nubwo icyorezo cya Covid-19 cyagaragaje akamaro ko kwigisha hakoreshejwe ikoranabuhanga, ku mugabane wa Afurika haracyari imbogamizi zijyanye no kubona uburezi bwifashisha ikoranabuhanga […]

todayNovember 27, 2022 44

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%