Inkuru Nyamukuru

Imodoka 199 zafashwe zikora zifite icyemezo cy’ubuziranenge cyarangije igihe

todayNovember 29, 2022 389

Background
share close

Polisi y’u Rwanda yatanze umuburo ku batunze ibinyabiziga batitabira kubikoreshereza isuzuma ry’imiterere (Contrôle technique) imwe mu ntandaro z’impanuka zo mu muhanda ziterwa n’amakosa ya mekanike y’ibinyabiziga.

Ni nyuma y’aho mu gitondo cyo ku wa Mbere tariki 28 Ugushyingo, mu bikorwa bya Polisi, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda (TRS) byakorewe mu gihugu hose hafashwe imodoka 199 zitari zifite icyemezo cy’ubuziranenge gitangwa nyuma yo gusuzumisha imiterere y’ikinyabiziga zirimo 125 zafatiwe mu Mujyi wa Kigali na 74 zafatiwe hirya no hino mu ntara.

Bamwe mu bashoferi bagiye bagaragaza ko akenshi bituruka ku burangare bwa ba nyir’ibinyabiziga batwara, batabikurikirana mu gihe bo baba babamenyesheje bimwe mu bibazo imodoka zabo zifite ndetse n’uko icyemezo cy’ubuziranenge cyazo cyarangije igihe.

Umwe mu bashoferi batwara imodoka zijyana abanyeshuri ku ishuri, yavuze ko yari asanzwe abizi ko icyemezo cyayo cy’ubuziranenge cyarangije igihe kuko yari yaranabimenyesheje umukoresha we ntiyabyitaho.

Yagize ati: “Icyemezo cy’ubuziranenge bw’imodoka natwaraga cyarangiye ku itariki ya 11 Ugushyingo, nari narabibwiye umukoresha wanjye ntiyagira icyo abikoraho. Nafatiwe ku Kimironko ntwaye abanyeshuri ku ishuri. Nari mbizi ko ari ikibazo kuba ntafite icyemezo cy’ubuziranenge ariko byabayeho kubera ko ari undi nkorera. Numvaga nanjye bimbangamiye bitewe n’uko yirengagije gufata umwanzuro ariko tuba twanga ko batwirukana kuko hari igihe batekereza ku mafaranga cyane ukabona batabyakira neza kujya kuyikoresha.”

Kimwe na mugenzi we utwara imodoka ya sosiyete itwara abagenzi rusange nawe yavuze ko imodoka atwara icyemezo cy’ubuziranenge cyayo cyari cyararangiye abimenyesha umukoresha we amubwira ko azakora imenyekanisha agasaba itariki yo kuyikorera igenzura ariko kugeza n’ubu akaba yafashwe ntacyo arabikoraho.

Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Senior Superintendent of Police (SSP) René Irere, yavuze ko gutwara ikinyabiziga kidafite icyemezo cy’ubuziranenge igihe cyose bishobora guteza ibyago by’impanuka bityo ko bidashobora kwihanganirwa.

Yagize ati:” Ibi ni bimwe mu bikorwa bisanzwe bikorwa hagamijwe kunoza umutekano wo mu muhanda hirindwa impanuka, ariko by’umwihariko nyuma y’uko bigaragaye ko hari abashoferi batwara ibinyabiziga badafite icyemezo cy’ubuziranenge, uyu munsi twari tugamije kureba ahanini imodoka zikora ubwikorezi, zaba izitwara abagenzi, izitwara abanyeshuri, izitwara ibicuruzwa n’iz’isuku.”

Yakomeje agira ati: “Twafashe imodoka 199 muri iki gitondo ziganjemo amakamyo n’imodoka zitwara abagenzi bigaragara ko zari zifite icyemezo cy’ubuziranenge cyarangije igihe n’izindi zagiye ziregwa amakosa aho kujya kuyakosora bagakomeza kuzikoresha mu muhanda. Zose zahise zijyanwa mu bigo bigenzura imiterere y’ibinyabiziga kugira ngo zikorerwe isuzuma.”

Gusuzuma imiterere y’ibinyabiziga biteganywa n’iteka rya Perezida No. 85/01 ryo ku wa 02/09/2002 rishyiraho amabwiriza rusange agenga imihanda n’uburyo bwo kuyigendamo.Ibinyabiziga bigenewe gutwara abagenzi muri rusange, ibigenewe gutwara ibintu birengeje toni 3,5 n’ibinyabiziga bigenewe ibigo byigisha gutwara, bisuzumwa buri mezi atandatu mu gihe ku bindi binyabiziga bisigaye isuzuma rikorwa mu gihe cy’umwaka.

SSP Irere yasabye ba nyir’ibinyabiziga kujya bumva inama bahabwa n’abashoferi babo mu gihe bababwiye ko ibinyabiziga byabo bidakora neza cyangwa ko icyemezo cy’ubuziranenge cyarangiye bakihutira gukora imenyekanisha no kubisuzumisha hakiri kare kugira ngo ibikorwa byabo bidahagarara kandi bikaba byateza impanuka zishobora gutwara ubuzima bw’abakoresha umuhanda n’abashoferi bazo ubwabo.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

U Rwanda rwinjije arenga miliyari 6 Frw yaturutse mu cyayi, ikawa, imboga n’imbuto mu cyumweru kimwe

U Rwanda rwinjije arenga miliyari 6 Frw, yavuye mu musaruro w’icyayi, ikawa, imboga, imbuto n’indabo byoherejwe mu mahanga mu cyumweru gishize. Ibi n'ibyatangajwe n'Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi NAEB. NAEB yagaragaje ko mu cyumweru gishize u Rwanda rwohereje mu mahanga icyayi gipima toni 525.8, cyinjiza 1,567,127$. Bimwe mu bihugu byoherejwemo icyayi ni Pakistan, Kazakhstan n’u Bwongereza. U Rwanda rwinjije kandi 3,474,952$, yavuye muri […]

todayNovember 29, 2022 79

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%